Rulindo: Umugabo yishe umwana wa mukuru we amuteye igisongo

Mu Mudugudu wa Karwa, Akagari ka Bubangu mu Murenge wa Murambi haravugwa inkuru y’umugabo witwa Gatera Aime wishe umwana wa Mukuru we w’imyaka Ibiri amuteye igisongo mu mutwe.

Gatera w’imyaka 30 yishe uyu mwana w’imyaka ibiri mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Nzeri 2017.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Gasasira Innocent yahamirije MAKURUKI aya makuru avuga ko Gatera yishe uyu mwana amuteye igisongo mu mutwe. Kuri ubu ngo umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro mu rwgo rw’iperereza.

Ati: "Ayo makuru ni yo, turacyabikurikirana, umwana yapfuye, umurambo we wajyanywe kwa muganga, uwamwishe arafunze. Ntituramenya impamvu nyamukuru yabimuteye kuko ni igisongo yamuteye mu mutwe."

Abaturage barimo na Mukandepanda Jacqueline ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Murambi batangarije MAKURUKI ko uyu mugabo (Gatera) ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe kuko ngo no kuwa16 Kanama 2017 ngo yatemye undi mugabo witwa Mwiririza Jean aramukomeretse cyane.

Umuvugizi wa Polisi ntiyemeje koko niba uyu Gatera afite ubwo burwayi kuko ngo nta bizaminini bya muganga barabona byerekana ubwo burwayi.

Ati: "Turateganya kumujyana kwa Muganga ngo turebe niba koko ari byo kuko ntaho yigeze yivuza, ubwo bizagaragazwa n’iperereza. Byose turacyabikurikirana ibyo abaturage barabivuga ariko n’iperereza rirakorwa harebwe impamvu nyamukuru yaba yatumye yica uwo mwana."

Nyuma yo gukomeretsa Mwiririza, abaturage ngo bagiye basaba ubuyobozi gukurikirana Gatera bavuga ko afite uburwayi bwo mu mutwe bakurikije imyitwarire yari imaze iminsi imuranga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo