Rulindo: Imodoka y’igisirikare cy’u Rwanda irenze umuhanda ihitana babiri

12

Imodoka yarenze umuhanda yangirika bikomeye ari nako ihitana ubuzima bw’abari bayirimo/Photo: Umuseke.rw

Amakuru aturuka mu karere ka Rulindo, mu murenge wa Bushoki, aravuga ko imodoka y’ivatiri y’igisirikare cy’u Rwanda yakoze impanuka ku muhanda Kigali-Musanze aho mu bari bayirimo babiri bahasize ubuzima, bivugwa ko abo babiri bitabye Imana ari abagore bakomoka muri Mali bari bagiye gusura abagabo babo bahugurirwa mu ishuri rya gisirikare i Nyakinama .

Amakuru avuga ko iyi modoka yarenze umuhanda ubwo yari igeze muri aka gace ikagwa munsi y’umuhanda.

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Jean Marie Vianney Ndushabandi, wavuze ko iyi mpanuka yabaye ndetse ikaba yaguyemo abantu babiri .

SP Ndushabandi kandi yavuze ko aba bantu bitabye Imana nyuma yo kugezwa kwa muganga, aho bari bajyanywe mu bitaro bya Nemba.

Yavuze kandi ko abandi bantu babiri bari muri iyo modoka bakomeretse ndetse bakaba bahise bajyanwa mu bitaro bya gisirikare I Kanombe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 12

  1. Yooooo! Twifatanyije nabo batware baba nyakwigendera knd nabo bigendeye Imana ibahe iruhuko ridashira

  2. Yooooo! Twifatanyije nabo batware baba nyakwigendera knd nabo bigendeye Imana ibahe iruhuko ridashira

  3. Impamvu yarenze umuhanda nuko ari ndakumirwa ntawujya uyihagarika kereka twebwe iyo ufite umuvuduko ungana na 42 bakwandikira 25000rwf kubera kabiri warengenjeho

  4. 1 | 2

Tanga Igitekerezo