Ruhango: Yabujije mugenzi we kwiyahura, birangira ari we wimanitse

1

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 05 Kanama 2016 umugabo witwaga Ntabanganyimana Celestin wari utuye mu Murenge wa Mbuye Akagari ka Kizibere yimanitse arapfa, bikaba bivugwa ko mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe yari yaraye arwana na mugenzi we washakaga kwiyahura.

Nk’uko twabitangarijwe n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizibere Theophile Nzabonimpa, ngo uyu nyakwigendera Celestin Ntabanganyimana yatashye mu rukerera rwo kuwa gatanu araryama hashize umwanya muto yumva abana be batatu bari gusabutana ari na byo byamuteye umujinya bikekwaho watumye yiyahura.

Yagize ati “yatashye mu gitondo bwenda gucya, araryamya nyuma yumva abana be basabutana arasohoka ajya hanze arabwira ngo ukuntu bahora bamutesha umutwe ngo azabereka inyama ye ari nabwo yajyaga mu cyumba akabwira umwana we ngo amukingirane.”

Yakomeje avuga ko umugore we akimara kubona uko umugabo we yikingiranye ngo yatabaje ababyeyi b’uwo mugabo kuko baturanye ariko bahageze aribirukana baragenda kuko ngo yari asanzwe agira igitsure batinye ko yabagirira nabi.

Uko baje kumenya ko yiyahuye ngo ni uko umugore we yagiye kwahira ubwatsi maze yagera imbere akongera kwibaza ku mugabo we wikingiranye ari bwo yahise agaruka mu yahengereza mu rugi agasanga umugabo yimanikishije umukenyero we niko gutabaza abaturanyi bakamumanura yamaze gushiramo umwuka.

Yari yabanje kubuza mugenzi we kwiyahura.

Amakuru umuyobozi w’Akagari ka Kizibere Theophile Nzabonimpa yakuye mu baturage ngo ni uko uyu Ntabanganyimana Celestin yari yasangiye n’undi mugabo mugenzi we ariko uwo basangiye agashaka kwiyahura ariko agakomeza kurwana nawe amubuza ari nabyo byatumye atinda gutaha iwe.

Yagize ati “amakuru twumvise ni uko ahubwo yari yaraye arwana na mugenzi we bari basangiye washakaga kwiyahura akaba ari anho yatinze kugira ngo atahe mu gitondo.”

Nk’uko byatangajwe n’umuvandimwe we kandi ngo yari aherutse kumubwira ko hari aho ashaka kujya agomba kuzamurera abana ari nayo mpamvu baketse ko yari asanzwe afite umugambi wo kwiyahura n’ubwo na none bakeka ko yaba yanabitewe n’ubusinzi.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Kizibere buvuga ko nta kibazo kizwi uyu mugabo yari afitanye n’umugore we dore bari birirwanye bagiye guha mu isoko rya Ntenyo.

Ntabanganyimana Celestin asize umugore umwe n’abana batatu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo