Ruhango: Umusore yatemye umugore wa se wabo aramwica

1

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Kanama 2016, Umusore witwa Twizerimana Juma w’imyaka 26 y’amavuko yatemye umugore wa se wabo witwa Mukamurangwa Peline w’imyaka 63 aramwica

Ibi Byabereye mu rugo rwa Mukamurangwa ruherereye mu mudugudu wa Byabonyinka, Akagali ka Gikoma mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo.

Agahana saa tatu z’ijoro ngo ni bwo uyu musore yinjiye mu rugo rw’uyu mugore amutemesha umupanga aramwica ahita acika.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo CIP Andre Hakizimana yatangarije MAKURUKI ko amakuru y’ibanze polisi yabonye mu baturanyi ba hafi b’uyu mugore ngo ni uko uyu musore yajyaga amushinja ko yamuroze bikaba bikekwa ko ari cyo cyatumye amwica.

CIP Andre Hakizimana yagize ati: "yitwa Twizerimana Juma w’imyaka 26, yatemye uwitwa Mukamuragwa Peline ufite imyaka 63, isano bafitanye ni umugore wa mukuru wa se (umugore wa se wabo), amakuru atangwa avuga ko amurega ko yamuroze, ni yo makuru abantu baho batanga, yabikoze ejo saa tatu z’ijoro arangije aracika ariko ubu arimo gushakishwa."

CIP Hakizimana yavuze ko Polisi y’u Rwanda ikomeje iperereza ryimbitse kugirango hamenyekane mu byukuri aho uyu musore yahungiye n’icyatumye yica uyu mugore.

Kuri ubu, umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanya mu bitaro bya Kinazi kugira ngo usuzumwe.

Uyu mugore kuri ubu ngo ntabwo yabanaga n’umugabo we uyu musore wamwishe ngo akaba yari amaze igihe aba muri Uganda.


Kuri iyi foto ahari ibara ritukura ni ni mu kagari ka Gikoma Umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo