Ruhango: Umukecuru w’imyaka 93 yasanzwe mu nzu ye yishwe

1

Uyu mukecuru yibanaga wenyine muri iyi nzu ye

Umukecuru witwa Nyiranguge Felicita w’imyaka 93 yasanzwe mu nzu ye yishwe ahondaguwe umubiri wose n’abantu bataramenyekana ariko hakaba hakekwa umwana wa Kayigi Ezron uyu mukecuru yari abereye muka se ndetese n’umwe mu buzukuru be.

Umurambo w’uyu nyakwigendera wasanzwe mu nzu ye mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2016, mu mudugudu wa Kizibere, mu kagari ka Kizibere murenge wa Mbuye.

Nyiranguge ngo aho yari atuye ni hagati y’imiryango ye kuko aturanye n’abahungu be babiri na Kayigi abereye mu ka se.

Uyu mukecuru wibanaga mu nzu wenyine ntiharamenyekana umuntu wamwishe ariko harakekwa umwana wa Kayigi witwa Uzziel kuko ngo iyo miryango b=yari ifitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye Jean Paul Byiringiro yabidutangarije.

Asobanura urupfu Nyiranguge yapfuye, Byiringiro yagize ati: "Biragaragara ko ari ikintu kiremereye bagiye bamuhondagura umubiri wose ariko cyane cyane mu mutwe, kugeza ubu rero biracyari mu iperereza ariko hari babiri bafashwe bakekwaho kumwica barimo umuhungu wa Kayigi witwa Uziel n’umwuzukuru we witwa Damascene"

Byiringiro yavuze ko uyu mukecuru yari afitanye amakimbirane na Kayigi ashingiye ku masambu ndetse kuri ubu ngo n’imanza zari zikiri mu nkiko z’abunzi ariko nta mwanzuro uratangwa.

Kugeza ubu Byiringiro yadutangarije ko iperereza rigikomeje ariko aba babiri babaye bafashwe bakaba bari mu maboko ya polisi mu rwego rwo gukomeza iperereza ryimbitse.

Umurambo wa nyakwigendera kuri ubu wajyanwe mu bitaro bya Kabgayi kugirango ukorerwe isuzumwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo