Kwamamaza

UMUTEKANO

Ruhango:Arakewaho kwicisha agafuni murumuna we, banafite abagore bava inda imwe

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Ruhango:Arakewaho kwicisha agafuni murumuna we, banafite abagore bava inda imwe

Biravugwa ko yicishijwe agafuni

Kanyarwanda James w’imyaka 38 ari mu maboko ya polisi mu Karere ka Ruhango, akekwaho kwicisha agafuni murumuna we Nshimuyumukiza Silver w’imyaka 32.

Ubwo bwicanyi bwabaye ahagana saa tatu z’ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeli 2016, mu Kagali ka Mwendo mu Murenge wa Mbuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye Jean Paul Byiringiro, aganira na Makuruki yatangaje ko amakuru bafite agaragaza ko urwo rupfu rwatewe n’amashyari yo mu miryango.

Byiringiro yavuze ko ubusanzwe Kanyarwanda na Nshimiyumukiza bari bafite abagore bava inda imwe, icyakora ngo yahoraga abwira Nshimiyumukiza ko we kwa nyirabukwe bamwubaha.

Ikindi ngo Kanyarwanda yagiriraga ishyari murumuna we kubera ko yari afite akabari ndetse bigaraga ko urugo rwa Nshimiyukiza rutera imbere kurusha urwe.

Mbere yo kwica murumuna we, Kanyarwanda ngo yinjiye mu kabari ka murumuna we afata inzoga zose zari zirimo arazimena ngo avuga ati “reka nguhombye”.Nyuma nibwo yafashe agafuni agakubita murumuna we mu mutwe.

Uyu mugabo ngo si ubwa mbere agerageza kwica, kuko yigeze no gutera icyuma nyirabukwe.

Byiringiro uyobora Umurenge wa Mbuye, yavuze ko bari gushishikariza abaturage kubana neza mu mahoro, no gukemura ibibazo biri mu miryango hakiri kare, kugirango bitagera ku rwego rwo kwicana.

IBITEKEREZO

  • varens Yanditse:

    uwomunt bamuhane byinangarujyero pe!!

  • adidas Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano james nibamukatire urumukwiye ngo yashatse nokwica umugorewe bamukatire burundu yakwica nabandi

  • Imanaturikumwe Olivier Yanditse:

    Birababaje Kubona Hacyigaragara Abantu Bagira Ishyari Ko Bagenzi Babo Batera Imbere Bakabica Aho Batabarebeyeho Nkurugero Rwiza Maze Bakure Amaboko Mumifuka Bashake Ubuzima.

  • Emmy Yanditse:

    Kanyaru uri igishwi gusa.

  • kanyaru Yanditse:

    Ntibitangaje kuba abaturage bamarana kuko nabategetsi babo air bagafuni mukutumvikana bikaviramo beamer kurigiswa nokugongerwa namakamyo mimihanda.Rda iterambere kuribyose ntitwasigaye.

  • UWAJENEZA Yanditse:

    Ibyo twabyumvuga Hano M UGANDA none nomurwagasabo byahageze dusenge!!!!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza