Kwamamaza

UMUTEKANO

Ruhango:Abigeze gukorerwa ihohoterwa biyemeye kurirwanya bivuye inyuma

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Ruhango:Abigeze gukorerwa ihohoterwa biyemeye kurirwanya bivuye inyuma

Abigeze gukorerwa ihohoterwa 75 bo mu karere ka Ruhango biyemeje gutanga umusanzu mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, irishingiye ku gitsina, n’irikorerwa abana.

Ibi babyiyemeje ku wa 10 Ugushyingo mu nama bagiranye na Inspector of Police (IP) Angelique Abijuru, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere.

Aba yaganirije ni bamwe mu banyamuryango b’Amahuriro 25 yo kurwanya no gukumira ihohoterwa yashyizweho mu kwezi gushize, bakaba barimo igitsina gabo n’igitsina gore.

Asobanura uko bazarwanya ihohoterwa, umwe mu bagize ayo mahuriro witwa Mukanyandwi Prisca yagize ati:"Ihohoterwa twakorewe ryatugizeho ingaruka mbi nyinshi. Turifuza ko hatagira undi urikorerwa. Mu byo duteganya gukora harimo gusura imiryango ibana mu makimbirane kukayigira inama y’uburyo yabana mu mahoro n’umutekano."

Mukanyandwi yakomeje agira ati:" Igihe twabasuye tuzajya turebera hamwe ikibatera kuryana, ingaruka zabyo; hanyuma dushakire hamwe umuti urambye."

Mu kiganiro yagiranye na bo, IP Abijuru yababwiye ati:"Kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose bisaba kumenya no gusesengura ikiritera. Mu bukangurambaga mukora hirya no hino mujye mubwira abo muganira na bo ko amakimbirane atera umutekano muke n’ubukene mu muryango kubera ko abawugize batanya inama ku cyawuteza imbere.

Yabashimiye kuba barashyizeho amahuriro yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, aha akaba yaragize ati: "Muri abahamya b’ingaruka zaryo kuko ryabakorewe.Turizera tudashidikanya ko ubukangurambaga bwanyu buzagira uruhare runini mu kurikumira no kurirwanya."

Abitabiriye iyo nama biyemeje kuba ijisho ry’umutekano. Ayo mahuriro 25 agizwe n’abanyamuryango 250, buri rimwe rikaba rigizwe n’icumi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza