Kwamamaza

UMUTEKANO

Ruhango:Abantu babiri bafatanywe ibiro 50 by’urumogi

Yanditswe

kuya

Ruhango:Abantu babiri  bafatanywe ibiro 50 by’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango, ifunze abagabo 2 nyuma yo gufatanwa ibiro 50 by’urumogi.

Aba bafashwe ni Ntakirutimana Bosco w’imyaka 32 na Buregeya Jean w’imyaka 27, bakaba barafashwe kuwa gatandatu tariki ya 4 mu masaha ya mu gitondo.

Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ruhango Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Ndayisabye, yavuze ko uru rumogi barusanze mu nzu kwa Ntakirutimana nyuma y’amakuru bari bahawe n’abaturage.

Yavuze ati:”Mu rucyerera rwo kuwa gatandatu tariki ya 4 Gashyantare, umuturage yabonye imodoka ije kwa Ntakirutimana bapakururamo imifuka, ahita agira amakenga araduhamagara, nibwo twahise twoherezayo abapolisi, ariko bahageze basanga ya modoka yagiye, nibwo basatse mu nzu ye basangamo imifuka y’urumogi. Ntakirutimana yahise azanwa gufungwa ndetse na Buregeya twasanze aho ngaho.”

Ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango mu gihe iperereza rikomeje.

CIP Ndayisabye yavuze kandi ati:”Ruhango ishobora gukoreshwa n’abahanyuza ibiyobyabwenge, ni nayo mpamvu buri gihe tuba twiteguye kubarwanya cyane cyane kubera amakuru duhabwa n’abaturage ba Ruhango cyangwa abandi bafatanyabikorwa bacu bo mu tundi turere. Ariko na hano muri Ruhango usanga hari abantu bacuruza urumogi, ariko kubera imikoranire myiza dufitanye n’abaturage turabamenya, tukabafata tukabakorera dosiye bagashyikirizwa ubutabera bagacirwa imanza.”

Mu kwezi gushize, na none muri Ruhango hafatiwe uwitwa Haruna afite ibiro 30 by’urumogi, ubu akaba yarahamwe n’icyaha akatirwa gufungwa imyaka 4.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza