Rubavu: Babiri batawe muri yombi bapakiye imifuka y’urumogi muri Fuso

Aba ni Nsababera Emmanuel na Sebahizi Ferdinand n’imifuka y’urumogi bafatanwe

Kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Gisenyi mu karere ka Rubavu hafungiye abagabo babiri aribo Nsababera Emmanuel, w’imyaka 26 na Sebahizi Ferdinand w’imyaka 30 bakurikiranweho gufatanwa imifuka 12 y’urumogi bari batwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso.

Kuri uyu wa 07 Kamena 2016 ni bwo uyu aba bagabo bafatanywe imodoka ipakiyemo imifuka 12 y’urumogi polisi y’u Rwanda ikaba yahise ibata muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko aba bagabo bombi bafatiwe mu kagari ka Gisa, ho mu murenge wa Rugerero, ku muhanda Rubavu-Kigali ahagana saa sita zo ku manywa.

CIP Kanamugire yasobanuye iby’ifatwa ry’uru rumogi agira ati:"Iyo modoka rwarimo ikigera mu kagari ka Gisa, ho mu murenge wa Rugerero, Polisi y’u Rwanda muri aka karere yahise iyihagarika, irayisaka, maze iyisangamo urwo rumogi rwari mu mifuka 12."

Yavuze ko Nsababera na Sebahizi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Gisenyi, kandi ko urwo rumogi ndetse n’iyo modoka na byo ariho biri mu gihe iperereza rikomeje gukorwa ngo hamenyekane aho rwavaga n’abari barugemuriwe.

CIP Kanamugire yaburiye abagifite gahunda yo kwishora mu bucuruzi butemewe kuko ngo polisi y’u Rwanda yabahagurukiye kandi ko itazasiba kubafata no kubafunga.

Yagize ati: :" Hari abantu bacyishora mu bikorwa by’ubucuruzi butemewe hakaba n’ababibafashamo barimo abatwara ibinyabiziga. Harageze ngo ibyo bikorwa bidasobanutse babivamo kuko amayeri yose bakoresha twayatahuye kubera ubufatanye bwiza dufitanye n’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa bacu. Ntituzahwema rero gufata no gufunga abadashaka kuva ku izima."

Ni kenshi mu Rwanda hagiye hagaragara ibikorwa by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ndetse ababifatanwe bagafungwa ariko nubundi hirya no hino haracyagaragara ubu bucuruzi ndetse no guhindura amayeri mu kubikora, gusa polisi na yo itangaza ko ayo mayeri yose yamaze kuyavumbura kandi kubirwanya ngo biri mu by’ibanze ishinzwe gukora ifatanyije n’abaturage.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo