Kwamamaza

UMUTEKANO

RUTSIRO׃ Batewe ubwoba no kuva mu kazi imbwa zirira

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
RUTSIRO׃ Batewe ubwoba no kuva mu kazi imbwa zirira

Bamwe mu bakozi ba koperative y’abahinzi b’icyayi ba Rutsiro bakora akazi ko gusoroma icyayi batewe ubwoba n’igicuku bataha bava mu kazi bakora kubera kugatinzwamo bakabona bashobora guhura n’ingaruka z’igicuku bataha.

Iki kibazo cy’aba bakozi bagera mu ngo zabo igicuku kiniha kigaragazwa n’abakozi basoroma icyayi gihinzwe mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rutsiro bavuga ko bagera mu ngo zabo mu masaha akuze hagati ya saa moya(19h00) na saa mbiri n’igice (20h30) z’ijoro kandi baba bari bubyuke mu museso wa kare bakora urundi rugendo basubira ku murimo wabo.

Ubwo Makuruki.rw yaganiraga n᾽abasaruzi b᾽icyayi gihinzwe mu murima uherereye mu mu renge wa Murunda ,akagali ka Twabugezi bagize bati“ Twe dutewe ubwoba n᾽uko tuzahura n᾽abagizi ba nabi cyangwa abambuzi kuko dutaha imbwa zirira kandi buriya ababona twirirwa muri aka Kazi bazi ko dutaha duhembwe amafaranga y᾽umubyizi. Rero bashobora kuyatwambura cyangwa tukaba twanahasiga ubuzima."

Uyu mukomezi yakomeje avuga ko umwanya bamara bategereje imodoka no gupimasha ariwo ubatinza kandi baba bamaze gusoroma icyayi kare

Ati:"Tumara gusoroma icyayi saa saba ﴾13h00﴿, tugategereza imodoka iza gupakira icyayi ikatugeraho hagati ya saa17h na 18h z᾽umugoroba, tugapima ibiro twasoromye buri muntu tugasoza bwije tugakora urugendo rutari ruto dutashye kuburyo tugerayo saa mbiri n᾽igice z᾽ijoro﴾20h30﴿. Ndetse dusigaye tubanza guherekezanya kuko hari abaca mu nzira ziteye ubwoba batagenda bonyine.Abagabo rero duherekeza abadamu tukabarenza nk᾽aho habi tukabona gutaha natwe”.

Ushinzwe abakozi muri koperative y᾽abahinzi b᾽icyayi ba Rutsiro/RUTEGROC, Ngendahayo Edouard mu kiganiro yagiranye na Makuruki.rw ku kibazo cy᾽abakozi basoroma icyayi bataha batinze yavuze ko ikibazo ari imodoka nkeya ariko ko bagiye kugikemura.

Ati“ Ikibazo turakizi ariko turateganya ko uko umusaruro ugenda wiyongera tuzongera umubare w᾽imodoka dufite ukava kuri ebyiri ukazamuka noneho buri modoka ikajya ijya kumurima basaruye tutagombye kujya tuva kumurima umwe ngo tujye kuwundi kandi iherereye mu bice bitandukanye kuko ninabyo bituma hari abakozi bagerwaho bwamaze kwira”.


imwe mu modoka ebyiri zifashishwa mu gutwara icyayi cyasoromwe

N᾽ubwo abo bakozi bijejwe kenshi ko nibakorera icyayi neza kikongera umusaruro hazagurwa izindi modoka zogufasha ebyiri basanganwe , bo barasaba ko zoherezwa vuba cyane, imodoka ikajya yoherezwa kare kuko ngo hari abo byateje amakimbirane mu miryango, abagabo babo bakabaraza hanze babaziza ko batinze gutaha rimwe na rimwe ntibanemere ko bari bakiri mu kazi.

NyirasafariCaustasie
Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza