Kwamamaza

UMUTEKANO

RDF yifatanyije n’umuryango w’uwishwe n’umusirikare mu gushyingura nyakwigendera

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
RDF yifatanyije n’umuryango w’uwishwe n’umusirikare mu gushyingura nyakwigendera

Bamwe mu basirikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) bitabiriye umuhango wo gushyingura nyakwigendera Ntivuguruzwa Yvan wishwe arashwe n’umusirikare bahumuriza abasigaye banabizeza ubutabera bunoze ku musirikare ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umusivili.

Ntivuguruzwa Yvan wari ufite imyaka 28 y’amavuko yashyinguwe mu Murenge wa Kabirizi mu Karere ka Nyanza ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2017.

Maj Gen Jack Nziza ushinzwe guhuza ibikorwa by’ingabo n’abasivile muri Minisiteri y’Ingabo, yihanganishije ababuze uwabo avuga ko umusirikare ukurikiranweho kwica nyakwigengera nahamwa n’icyaha azahanwa nta kujenjeka.

Lt Colonel Rene Ngendahimana, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko abasirikare bakurikiranweho kwica nyakwigendera babusanyije n’umuco uranga ingabo z’u Rwanda bityo ko nibahamwa n’iki cyaha bazabihanirwa by’intangarugero.

Kigalitoday yatangaje ko abo mu muryango wa nyakwigendera bashimiye RDF kuba yifatanyije na bo mu kababaro bakaza no kubafata mu mugongo mu muhango wo gushyingura nyakwigendera.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 09 rishyira uwa 10 Gicurasi, nibwo Ntivuguruzwa Yvan wari umucuruzi w’akabari mu mujyi wa Kigali yarasiwe n’abasirikare mu kagari ka Rwampala mu murenge wa Kigarama.

Umusirikare ukurikiranweho gukora iki cyaha nikiramuka kimuhamye azahanishwa ingingo ya 140 y’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya igihano cy’igifungo cya burundu ku muntu wakoze icyaha cyo kwica.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza