RCS yakemuye ikibazo cy’imfungwa zatorokeraga mu bitaro

Iyi gereza ngo niyuzura izaba irimo ivuriro rizatuma nta mugororwa uzongera kwivuriza hanze ya gereza

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) iravuga ko muri gereza nshya iri kubakwa I Mageragere, bateganya gushyiramo ivuriro ry’icyitegererezo rizafasha abayifungiyemo kujya bivurizamo batarinze bajya kwivuriza mu mavuriro yo hanze ya gereza.

Ubusanzwe imfungwa n’abagororwa babaga barwaye indwara zisa n’izikomeye, byabasabaga kujya kwivuriza mu mavuriro yo hanze ya gereza cyane muri CHUK ndetse no ku bitaro bya Kibagabaga.

Mu rwego rwo korohereza aba bagororwa ndetse n’abacungagereza babaherekezaga kwivuza, ngo iyi gereza iri kubakwa I Mageragere izaba irimo ivuriro ry’icyitegererezo rizaba rivura indwara zose kuburyo nta bagororwa bazongera kujya kwivuriza hanze ya gereza.

Ubwo inzego za Leta zifite mu nshingano iyubakwa ry’iyi gereza zayisuraga mu rwego rwo kureba aho imirimo yo kuyubaka igeze, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana yavuze ko iyi ari gahunda nziza Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwatekereje kuko ngo izarengera byinshi byatangwaga mu gihe abagororwa babaga bagiye kwivuza hanze ya gereza.

Yagize ati “Bizagabanya umubare w’abacunga gereza wajyaga uherekeza abafunga bagiye kwivuza, bizagabanya kandi n’umubare w’imodoka n’amavuta byakoreshwaga muri icyo gikorwa.”

Komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushizwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda Brg Gen. George Rwigamba, yatangaje ko gereza ya Mageragere niyuzura izaba irimo ivuriro ryakira abagororwa barwaye riri ku rwego rwa Clinic kandi rigezweho, bityo ngo rikazakemura ibibazo binyuranye bajyaga bahura nabyo birimo n’uko abagororwa batorokeraga ku bitaro.

Yagize ati “Byari imbogamizi zikomeye kuko n’igice abagororwa mbere barwariragamo CHUK bari baracyambuwe kuko ubuyobozi bw’ ibitaro bwavugaga ko nta bagororwa benshi baza kwivuza kandi abarwayi bagana ibitaro bo bakaba ari benshi ikaba ari yo mpamvu ubuyobozi bw’ibitaro byafashe icyemezo cyo kuvanga abarwayi basanzwe n ‘abagororwa baje kwivuza.”

Yakomeje agira ati “Kuko byabaga bigoye hari igihe abagororwa bajya kwivuza bagatorokera mu bitaro murumva ko bigoyeko. Ariko noneho biragoye ko yatorokera mu bitaro kandi ibitaro biri muri gereza. Uyu mugororwa uzajya ananirwa n’ibyo bitaro ari nkuko n’ubundi yananirwa na CHUK akoherezwa mu bitaro byo hanze.”

Ni kenshi abagororwa bakundaga gutorokera ku bitaro aho babaga bagiye kwivuza, nko mu mwaka wa 2014, umugororwa wari ufungiye muri gereza nkuru ya Nyarugenge izwi nka 1930 yatorokanye n’umucungagereza wari wamuherekeje kimwe n’abandi bagiye kwivuza ku bitaro bya CHUK.

Gereza ya Mageragere izaba irimo kandi igice kizajya cyakira abagororwa bakurikiranweho ibyaha bikomeye nko guhungabanya umutekano w’igihugu, iterabwoba n’ibindi.

Biteganyijwe ko iyi gereza ya Mageragere izuzura mu mpera z’uyu mwaka aho niyuzura izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa bagera ku 8.000.

Gereza ya Mageragere izimukiramo abagororwa b’igitsina gabo bo muri gereza ya Nyarugenge (1930) ndetse na gereza ya Gasabo. Gereza ya Gasabo yo biteganyijwe ko izafungirwamo abagororwa b’igitsina gore gusa.

U Rwanda rufite amagereza agera 13 n’ikigo cy’abana cya Nyagatare kigorererwamo abana batarageza imyaka y’ubukure.


Abayobozi banyuranye basuye iyi gereza mu rwego rwo kwirebera aho imirimo yo kuyubaka igeze

Jean Paul Nkundineza

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo