SACCO zinubiye ibiciro bya sosiyete zazaniwe ngo izicungire umutekano

2

Abayobozi ba koperative z’Imirenge SACCO baravuga ko ibiciro bya sosiyete ya ISCO bahitiwemo ngo ibacungire umutekano w’amafaranga ifite ibiciro bihanitse cyane kandi Sacco zunguka amafaranga make, bakabona bajya batahira kwishyura iyo sosiyete gusa.

Imirenge Sacco ni ibigo by’imari icirirtse bifasha abaturage kwizigamira hirya no hino mu gihugu ariko zagiye zivugwaho ubujura bukorwa muri ibi bigo ndetse n’ababirinze akenshi bakahasiga ubuzima.

Kuba SACCO zifite amafaranga menshi kandi zirindwa n’abantu batagira intwaro bifitiye inkoni gusa biri mu byagiye bishyirwa mu majwi ko byorohera abajuru bitwaje kwiba amafaranga y’abaturage.

Kuri uyu wa 13 Ukwakira 2016, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugugishinzwe amakoperative (RCA) bwagiranye inama n’abayobozi ba za Sacco zose mu gihugu ngo barebere hamwe uko zahabwa umutekano uhamye.

Apollo Munanura, Umuyobozi wa RCA agifata ijambo yahise ababwira ko babazaniye sosiyete ya ISCO ngo izabarindire umutekano kuko ngo basanze ari yo yonyine mu Rwanda ishoboye gucunga umutekano neza kuko inafite intwaro.

Harera James, umwe mu bayobozi ba ISCO yahise ahabwa ijambo abasobanurira ibigwi n’ubuhangange bw’iyi sosiyete, ndetse anababwira ibiciro.

Abayobozi ba SACCO babwiwe ko umusekirite umwe ufite n’imbunda bazajya bamwishyura ibihumbi 160 by’Amanyarwanda ku kwezi.

Abayobozi ba SACCO babaye nk’abikanga cyane kuko bavugaga ko babona sosiyete babazaniye ihenze cyane.

Umwe muri bo waganiriye na MAKURUKI uyobora SACCO y’i Kanombe yavuze ko bari gusabwa ibyo badafite.

Ati:”Twese dukunda igihugu ariko niba ushobora gucunga ikigo gishobora kunguka miliyari 20 ku mwaka, ukaza gucunga n’ikindi gishobora kunguka miliyoni 2 cyangwa 3 ku mwaka. Wajya kukirindira umutekano ugakuraho ibihumbi 20, hamwe wari ku bihumbi 180. Bagakwiye kubanza gutekereza uburyo SACCO zunguka.?


Bamwe mu bayobozi ba SACCO bari aho bahise bagaragaza ko kwishyura ibiciro bya ISCO byabagora

Modeste uyobora SACCO ya Bumbogo we yavuze ko abona SACCO zahita zifunga kubera ibi biciro bazishyura umutekano gusa.

Ati:” turebye uburyo ama-SACCO yunguka, ashobora gukora nk’imyaka 3 ubundi akaba yahomba bikarangira kubera icyo kibazo cy’abasekirite kuko ibiciro birazamuye cyane ukurikije amafaranga SACCO zunguka. Ese hari inkunga muzajya muduha buri kwezi kugirango tubashe guhemba abo basekirite, kuko umusaruro SACCO zinjiza ushobora kuzagendera mu basekirite.”

Harera James yavuze ko aya mafaranga atari menshi kandi bidashoboka ko yagabanywa, gusa abagira inama yo kuyatanga ngo kuko aribwo bazaha abakiriya babo icyizere cy’amafaranga yabo.

Ati:”Aya hari abakiriya bayamazeho imyaka umunani kandi si uko baba bayarenzwe ahubwo bareba inyungu z’umutekano tubaha. Ngirango umuturage azagira icyizere cyo kubitsa amafaranga ye ari uko yizeye umutekano w’aho ayajyanye, hari izindi nyungu bizagira mutari kubona uyu munsi.”


Harera James umuyobozi muri ISCO

Munanura Apollo, umuyobozi wa RCA nyuma yo kubona ko abanyamuryango babangamiwe n’ibiciro bya ISCO yari yazanywe ngo yumvikane na bo, yahise ababwira ko uzabona indi sosiyete icunga neza umutekano nk’uwa ISCO yayifata n’ubwo kuri we ngo nta yindi azi ibishoboye.

Ati:”Twebwe nka RCA inama tubagira ni iyo kugira umutekano ufatika w’amafaranga yanyu n’abanyamuryango muhagarariye. Niba hari n’indi sosiyete mushobora kubona itari ISCO mukorane nayo… ariko niba hari kampani ifatika mukorane nayo ni uko gusa nta yihari niko tubizi .”

Uyu muyobozi wa RCA yasabye aba bayobozi b’ama SACCO ko umutekano uhamye w’amafaranga y’abakiriya bagomba kuwushyira muby’ibanze byihutirwa mu bikorwa bya buri munsi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. numva batahitirwamo bari kubabwira ko bashaka umuntu ufite imbunda ibindi bakirwariza naho kuvuga ko ariyo yonyine byo ndumva byavuye mu kumvikana byabaye kwamamaza

  2. Ndumva buri murenge wajya uhabwa umu police wo kurinda Sacco nkuko baturindira umutekano murakoze.

Tanga Igitekerezo