Kwamamaza

UMUTEKANO

Polisi yakuye mu rujijo abiyandikishiriza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga

Yanditswe

kuya

na

Editor
Polisi yakuye mu rujijo abiyandikishiriza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko uburyo bwo kwiyandikisha hakoreshejwe ikoranabuhanga kubashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, zaba iz’agateganyo n’iza burundu.

Polisi yavuze ko ubu bufunze ahubwo barimo gukoresha ibizamini ku biyandikishije mu kwezi kwa Nzeli mu gihugu hose.

Umuvugizi w’iri shami, CIP Emmanuel Kabanda yavuze ko mu buryo bushya burimo gukoreshwa, kwiyandikisha kw’abazakora ibizami mu mezi atatu ari imbere birimo gukorerwa rimwe aho abazemererwa bazahabwa umubare w’ibanga(code) ari nawo uzabereka ukwezi bazakoreramo.

CIP Kabanda agira ati " Twatangije kwiyandikisha muri Nzeli ku barimo gukora ubu. Tugenda tubaha kode kandi abemerewe bose bafite kode ya “RT” bazakora ibizami muri uku kwezi k’Ukwakira, uretse abo mu Mujyi wa Kigali bafite kode ya “RV” bo bazakora ibizami mu cyumweru cya nyuma cy’Ukwakira .”

Yakomeje agira ati "Mu Ugushyingo , kode ku bazakorera ibizami muri Kigali ni “RW” mu gihe ahasigaye mu gihugu ari RU.”

Hagati aho, abafite kode ya RX bazakora ibizami mu Ukuboza , aha akaba yagize ati:”Turagira inama abiyandikisha kwandika izi kode kuko zibafasha kumenya aho bazakorera ibizami n’igihe bazabikorera ”

CIP Kabanda , ariko yanavuze ko ikindi gihe cyo kwiyandikisha ku bifuza kuzakora muri Mutarama, Gashyantare na Werurwe umwaka utaha, kizatangira mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Yarangije agira ati:” Twakiriye abiyandikisha benshi binubira ko babikoze bikanga. Ubwo buryo ubu burafunze kandi ntihazagire ukubeshya ngo arashaka kugufasha kwiyandikisha . Kwiyandikisha bikorwa n’umuntu ku giti cye , nta n’ishuri ryigisha imodoka rifite uburennganzira bwo kwandikisha abantu mu izina ry’uzakora ibizami. Uzakwaka amafaranga wese akubwira ko ari ayo kwiyandikisha uzamutangeho amakuru , azafatwa nk’umujura.”

IBITEKEREZO

  • XXXXXX Yanditse:

    Abazakorera i Kigali mu kwa 10 bazakora ku yihe tariki?

  • Hakizimana Jean eric Yanditse:

    Turabashimiye kubwiyogahunda yashyizweho byaribyaratuvanze
    gusanashakagakubaza ikibazokigirakiti:iyo umuntuyakoze Examen pratic agatsinda perme ibonekamugihekinganiki?

  • dominic Yanditse:

    nange nariyandikishije ariko nta code bampaye

  • hatangimana Anathole Yanditse:

    Uzatubarize afande itarike yokwiyandikisha mukwezi kukuboza yavuze

  • hatangimana Anathole Yanditse:

    Uzatubarize afande itarike yokwiyandikisha mukwezi kukuboza yavuze

  • tuyishime Yanditse:

    Ikibazo kibaho usanga igihe cyokwaka code mukigira gito mutamenyesheje abantu wenda nkokwitangaza makuru usanga arikibazo

  • tuyishime Yanditse:

    Ikibazo kibaho usanga igihe cyokwaka code mukigira gito mutamenyesheje abantu wenda nkokwitangaza makuru usanga arikibazo

  • -xxxx- Yanditse:

    Ese ubu ntibizanjya bituma provisoir ziba expire vuba kuko ubuze amahirwe inshuro eshatu umwaka uba urangiye ubwo nacyo mwazadusobanurira

  • Emmy Yanditse:

    Ikibazo nuko bavuga ukwezi ntibavuge itaruki. nkubu hari benshi bacikwa. kuko baba batangaje code, ariko ntibatange itariki.

  • turatsinze arsene Yanditse:

    ngew niyandikishije mu kwa munani ama tariki yanyuma bambwira ko nzabona code mucyumweru cya gatatu cyu kwa cyenda alk kugeza nubu sindayibona munsobanurire

  • 1 | 2

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza