Kwamamaza

UMUTEKANO

Polisi y’u Rwanda yakiriye umufungwa wari watorotse Gereza agahungira Uganda

Yanditswe

kuya

na

Editor
Polisi y’u Rwanda yakiriye umufungwa wari watorotse Gereza agahungira  Uganda

Kuri uyu wa kane tariki ya 11 Gicurasi, Polisi ya Uganda yashyikirije Polisi y’u Rwanda umugabo witwa Rugamba Jovan wari waratorotse gereza agahungira muri Uganda ari naho yafatiwe.

Uyu Rugamba, ku itariki ya 24 Kamena 2011 yishe uwitwa Bihezande Francois, iki cyaha agikorera mu karere ka Kamonyi umurenge wa Gacurabwenge, nyuma urukiko rumukatira imyaka 20 y’igifungo ajya kukirangiriza muri gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930.

Ku itariki ya 22 Gashyantare 2017 nibwo yatorotse iyi gereza, ajya muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko ahindura amazina yiyita Kaitare David , akaba yarafatiwe ahitwa Kawempe mu murwa mukuru wa Uganda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yavuze ko Polisi z’ibihugu byombi zifitanye amasezerano yo gufatanya kurwanya ibyaha ku buryo uwakora icyaha mu gihugu kimwe agahungira mu kindi aba yibeshya, kuko yafatwa na Polisi yo mu kindi gihugu.

Yashimiye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi z’ibihugu byombi aho yagize ati:”Kudushyikiriza uyu washakishwaga kubera gutoroka gereza atarangije igihano cye, ni kimwe mu bigaragaza ubufatanye buri hagati y’ibihugu byacu mu rwego rwo kurwanya ibyaha ndengamipaka.”

Yakomeje avuga ati:”Turashimira bagenzi bacu ba Uganda no mu bindi bihugu dufitanye amasezerano yo gufata abakoze ibyaha bagashaka ubwihisho mu bindi bihugu tubinyujije mu muryango wa Polisi mpuzamahanga (Interpol), ukora icyaha wese amenye ko nta bwihisho afite kuko azafatwa agashyikirizwa ubutabera.”

Umwaka ushize wa 2016 na none Polisi ya Uganda yari yashyikirije iy’u Rwanda uwitwa Ndimubanzi Boniface wakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Mu mwaka wa 2015 kandi, Polisi y’u Rwanda yasubije iya Uganda umugande witwa Akankwasa Brian waregwaga kwiba muri Uganda amashilingi ya Uganda angana na miliyoni, nyuma akaza guhungira mu Rwanda ari naho yafatiwe.

IBITEKEREZO

  • nzamutuma samuel Yanditse:

    ibibintu nibyiza kabsa kubufatanyebwiza polce ya yuganda nurwanda bifatanyije mukurwanya abanyabyaha nkaba kuko bitumanababitekerezaga bacika intege kabsa bakomereze aha.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza