Kwamamaza

UMUTEKANO

Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka ebyiri zipakiyemo ibiyobyabwenge

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka ebyiri zipakiyemo ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda yafashe umwe mu bari bapakiye ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye mu modoka ebyiri zafatiwe mu mikwabu yakozwe ku wa 31 Ukwakira 2016.

Mu karere ka Kicukiro yahafatiye uwitwa Ahishakiye Dieudonné apakiye imifuka itandatu y’urumogi muri Toyota Calina ifite nimero ziyiranga RAD 336 D, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko kurwanya ibiyobyabwenge biri mu byo Polisi yimirije imbere, kandi ko yafashe ingamba zo kubica ifatanyije n’izindi nzego ndetse n’abaturage.

Yongeyeho ko ikigamijwe ari ukugira ngo abaturarwanda bose babyirinde, ariko ko ibikorwa byo gufata abinangiye bagakomeza kubyishoramo bizakomeza."

Yakomeje agira ati:"Gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rikorerwa mu ngo, gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ubujura bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyibyabwenge."

Avuga ku ruhare rw’abaturage mu kurwanya itundwa ryabyo, SP Hitayezu yagize ati:"Ifatwa ry’abishora mu biyobyabwenge riterwa n’amakuru duhabwa na bo. Ibi bigaragaza ko bamaze gusobanukirwa ububi bwabyo."

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko gukora, guhindura, kwinjiza, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

SP Hitayezu yagize na none ati:"Kunywa ibiyobyabwenge uretse kuba ari icyaha, binagira ingaruka mbi ku buzima kuko bitera uburwayi butandukanye. Abanywi babyo bakora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda. Ni yo mpamvu buri wese akwiriye kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo atanga amakuru y’ababyishoramo."

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko abanywa urumogi baba bafite ibyago byo kurwara indwara zirimo iz’ubuhumekero n’izo mu muhogo.

Na none biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi y’u Rwanda muri Gicumbi yafashe imodoka ifite nimero ziyiranga UAR376D ipakiyemo amaduzeni 7700 ya Zebra waragi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko uwari utwaye iyo modoka yayivuyemo ariruka akibona Polisi.

Yagize ati:"Izo nzoga n’imodoka zari zipakiyemo biri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, naho abari bayirimo baracyashakishwa. Dufatanye kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge aho biva bikagera."

Igifatwa nk’ikiyobyabwenge ni ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro ndetse n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 24 y’Umutwe wa mbere w’Itegeko N°03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.

IBITEKEREZO

  • minani jean bosco Yanditse:

    uwitwa kamarg mugatsatanawe arabigira harimo urumogi akorera kucyiriziya

  • minani jean bosco Yanditse:

    uwitwa kamarg mugatsatanawe arabigira harimo urumogi akorera kucyiriziya

  • vuguziga damien Yanditse:

    abo Bantu bacuruza ibyo bintu d kwiye kabafara ingamba kuko birakabije naho abo babifankwe bakurikiranwe babihanirwe murakoze.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza