Polisi y’u Rwanda yafashe umugabo ukurikiranweho gucuruza abarundikazi batatu

3

Aba ni Abarundikazi batatu bari bajyanywe gucuruzwa muri Arabia Saudite

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yaburijemo igikorwa cyo gushaka kugurisha abarundikazi batatu bafatiwe ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi bajyanywe kugurishwa mu gihugu cya Arabia Saudite kuri ubu ikaba ifunze Macharia Asman Wachira ukurikiranweho gushaka kubagurisha.

Macharia Asman Wachira ukomoka muri Kenya ngo ni we ukurikiranyweho kujyana aba bagore kubagurisha muri Arabia Saudite aho ngo yagombaga kubanyuza mu Rwanda akabambutsa akabajyana muri Uganda ari na ho ngo bari guhagurukira bajya muri Arabia Saudite akaba yafatiwe muri iki cyaha ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Uyu mugabo ngo yakoreshaga undi mugore w’umurundikazi agashuka abo bagore bagenzi be ababwira ko hari umuntu wababoneye akazi muri Arabia Saudite.

Uyu mugore ngo yabashakiye ibyangombwa byose by’inzira ababwira ko bazagenda bagera i Kigali bagahura n’umuntu akajya kubaha ako kazi aho ngo babwirwaga ko bazajya bahembwa ibihumbi 500 ku kwezi buri umwe.

Aba bagore, ibi barabyemeza ndetse bakanavuga inzira byagiye binyuramo n’uburyo bajyanywe gukorerwa ibizamini by’umubiri bapimwa indwara zitandukanye mbere yo kuva i Burundi.

Gusa uyu mugabo we arabihakana akavuga ko we afite sosiyete ishakira abantu ibyangombwa kandi yemewe na Leta ya Kenya ariko akanahakana ko hari aho ahuriye n’abo bagore ndetse akavuga ko atanabazi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Macharia yagize ati: " Ndashinjwa gucuruza abantu kandi njyewe mfite sosiyete ishakira abantu ibyangombwa bakajya gukora mu mahanga, bakajya gukora ahantu habanogeye, bariya bagore ntaho mpuriye na bo, njye mfite ibyangombwa bya sosiyete nkorera kandi yemewe na Leta ya Kenya njye ndashinjwa ibyo ntakoze, ndashaka kubwira itangazamakuru ko nshinjwa ibyo ntakora , sindi umucuruzi w’abantu"

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda irimo kumurenganya kuko ngo nta gihamya na kimwe bamufatanye cyemeza ko ari umucuruzi w’abantu akavuga ko ngo polisi y’u Rwanda irimo gukora akazi kayo nabi ndetse akavuga ko ntaho ahuriye n’abo bagore bamushinja gucuruza.


Macharia Asman Wachira arahakana ibyo Polisi imushinja

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, umuvugizi wa Polisi ACP Celestin Twahirwa avuga ko uyu mugabo ahamwa n’icyaha kuko n’iyo sosiyete avuga niba inahari koko ngo ibyo yaba ikora ni ubucuruzi bw’abantu.

ACP Twahirwa yagize ati: " Uriya mugabo mwabonye akurikiranweho icyaha cyo gucuruza abantu, yafatiwe ku mupaka w’u Rwanda n’Uburundi ari kumwe n’abariya badamu batatu mwabonye, bafashwe bari mu modoka imwe ariko adashaka ko bamumenya kuko iyo ubabajije bakubwira ko bavuye i Burundi bababwiye ngo nibagende hari umuntu bari kumwe uri bubereke aho bajya, ngo babajije bati ese ni nde? barabasubiza bati we arabazi nibakomeze bagende"

Aba bagore ngo bageze ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi abapolisi bababajije aho bagiye bavuga ko batahazi ariko ngo bafite umuntu uri bubayobore aho bagiye bageze i Kigali, babajijwe niba bamuzi bavuga ko batamuzi ndetse nta na nimero za telefone ze bafite.

Ibi ngo byatumye Polisi igira amakenga ibashyira ku ruhande, uyu mugabo (Macharia) abonye ko babashyize ku ruhande abona ko bashobora kuhasigara ngo ahita abandikira agapauro abaha nimero ze kandi atari yabibwiye kare ari bwo abapolisi bahise bamukeka baramukurikirana.

Uyu mugabo ngo abajijwe niba aziranye n’aba bagore ngo yabanje kubyemera ariko nyuma bamuhase ibibazo abona ko arimo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza abantu ahita avuga ko atabazi.

ACP Twahirwa yavuze ko uyu mugabo bigaragara ko yari yagiye gushaka isoko mu Burundi ariko ngo u Rwanda ntirushobora kwemera kuba icyambu cy’ibyaha byo gucuruza abantu.

Aba barundikazi uko ari batatu n’Umunyakenya bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda, aho ivuga ko bazasubizwa iwabo [abagore] ikanakorana na polisi ya Kenya hakabanza kumenyekana niba koko iyi sosiyete Macharia Asman Wachira avuga ihari nubwo ngo kuri we n’iyo yahaba ngo ibyo yaba ikora na byo byaba ari ugucuruza abantu.

Jean Paul NIYITANGA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Huo BWANA atie mbere yamahakama nijambazi mkubwa sana.tena bamukatie jela YA miaka 25 juu niwahalifu sa inchi au EST africaine Kenya and burundi na vinginevyo!

  2. Huo BWANA atie mbere yamahakama nijambazi mkubwa sana.tena bamukatie jela YA miaka 25 juu niwahalifu sa inchi au EST africaine Kenya and burundi na vinginevyo!

  3. Hahahaaa! Abantu Basigaye Bacuruzwa Nkihene? Mbega Abo Barundikazi Bobo Birukira Amaronko Ntibobumbwa Nivyo Bafise ?Uwo Mu Nya Kenya Nawe Nahamwa Nicaha Nahanwe. Ariko Bamubaze Nabarundi Babimu Fashamwo Kandi Bitwereka Ko Na Police Yuburundi Ibifisemwo Uruhara Kuko Kumupaka Haba Hari PNB Nibisubireko Bareke Kurenga Amategeko.

Tanga Igitekerezo