Kwamamaza

UMUTEKANO

Polisi y’i Burundi yataye muri yombi umunyamakuru w’umunyarwanda

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Polisi y’i Burundi yataye muri yombi umunyamakuru w’umunyarwanda

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye yahamije amakuru y’ifungwa ry’umunyamakuru Irakoze Gisa Steve ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda ngo akaba akurikiranweho gushaka guhangabanya umutekao w’igihugu.

Uyu munyamakuru wigeze no gukora kuri Radio Salus na Flash FM zo mu Rwanda yafatiwe i Burundi anafungwa n’inzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu kuri uyu wa 18 Kanama 2016.

Kuri ubu Irakoze yakoreraga Radio Buja FM ikorera mu mujyi wa Bujumbura akaba yaratawe muri yombi na polisi y’u Burundi ahitwa Kajaga nk’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter y’Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye.

Irakoze Steve Gisa yavukiye i Burundi akaba afite ubwenegihugu bw’ u Rwanda n’ u Burundi kuko se ari umunyarwanda na ho nyina akaba umurundikazi.


Ifatwa rya Irakoze Gisa Steve ryemejwe na Pieere Nkurikiye mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu rurimi rw’igifaransa

Irakoze yari umunyamakuru ukunzwe n’abantu benshi ariko uretse kuba yari umunyamakuru yari n’umuhanzi ukunzwe ndetse mu minsi ishize yari amaze gushyira ahagaragara umuzingo w’indirimbo ze.

Uyu musore yakunze kuba mu Rwanda kuko ari na ho yarangirije amasomo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

IBITEKEREZO

  • Emma Yanditse:

    Jew iconovugwa kwihohoterwa ry,uwomumenyesha makuru nuko bomureka kuko bamuhoye ubusa jew ndumurundi nkunda abantu bubwoko bwose none nkubu president w,urwanda nkahamwe naw yoca abafata ingingo yogufata zina murundi wese arimugwanda wumva vyoca bihererahe?uburundi nabwonyene burakwiye kwikubita agashi muguhohotera abandi natwe tukibagirako dukunda kugenda kwicara mubindi bihugu vyabandi murakoz carico iciyumviro canje

  • Eric Yanditse:

    Ariko Mana Warejyeye Uburundi Koko

  • Gaetan Yanditse:

    ooh my God Dead country like burundi !!wait back fire !!Gisa God be with u in God we trust!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza