Polisi muri Gicumbi yafashe imodoka ipakiye inzoga zitemewe mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi, ku wa 6 Kamena uyu mwaka yafashe imodoka ipakiye inzoga z’amoko atandukanye zitemewe kwinjizwa no gucuruzwa mu Rwanda.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Gaston Karagire yavuze ko inzoga zafashwe zigizwe n’ amaduzeni 80 ya Kitoko Warage, imifuka ine yuzuye amasashe ya Chief Warage, amaduzeni 40 ya Kick Warage na Kanyanga ingana na litiro n’igice.

Yongeyeho ko, Toyota Corolla ifite nomero ziyiranga UAD 169 M zari zipakiyemo yafatiwe mu kagari ka Gacurabwenge, mu murenge wa Byumba ahagana saa mbiri z’ijoro.

Yavuze ko iyo modoka n’izo nzoga biri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe abagize uruhare mu iyinjizwa ryazo mu gihugu.

SP Karagire yibukije ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati," Uwo bihamye arafungwa, akanacibwa ihazabu. Na none ibiyobyabwenge birakenesha, kubera ko iyo bifashwe birangizwa. Ikindi kandi; abibwira ko kubinywa bituma umuntu yibagirwa ibabazo asanganywe baribeshya. Aho kubibibagiza bibongerera ibindi. Ababicuruza baragirwa inama yo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko."

Yakomeje agira ati,"Ntiduhwema gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge tubabwira ingaruka zo kubyishoramo; ariko na n’ubu haracyari ababikora. Tuzakomeza kwigisha Umuryango nyarwanda kubyirinda; tunafate abakomeza kubyinjiza mu gihugu, kubicuruza no kubikoresha."

Umuyobozi wa Polisi muri Gicumbi yavuze ko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, gufata ku ngufu , ihohotera rishingiye ku gitsina, n’ibindi byaha bifitanye isano na byo bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge; hanyuma asaba buri wese kuba umufatanyabikorwa mu gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu atungira agatoki Polisi ababikora.

Yagize ati," Ibikorwa by’umuntu wanyoye ibiyobyabwenge bibangamira ituze rya rubanda n’umutekano muri rusange . Ni yo mpamvu buri wese asabwa kwirinda kubyishoramo."

Yashimye abatanze amakuru yatumye izo nzoga zitemewe mu Rwanda zifatwa; ndetse aboneraho gusaba abatuye aka karere kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gufatanya kubirwanya batanga amakuru ku gihe atuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Ku bijyanye n’icyo ikiyobyabwenge ari cyo, SP Karagire yavuze ko, cyitwa cyo ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize, kandi kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro ; nk’uko biteganyijwe n’Itegeko N° 03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo