Polisi irishimira ko irahira rya Perezida Kagame ryaranzwe n’umutekano

1

Polisi y’u Rwanda irashimira buri wese wagize uruhare mu gutuma umutekano uba mwiza haba mu minsi y’imyiteguro y’irahira rya Perezida wa Repubulika no ku munsi nyirizina wo kurahira ku itariki ya 18 Kanama.

Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku itariki ya 19 Kanama.

ACP Badege yavuze ko umutekano wari mwiza mu gihe abashyitsi batangiraga kuza kwifatanya n’abanyarwanda mu munsi wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika, bikomeza gutyo no ku munsi w’irahira ndetse no mu gihugu hose, aho abaturage bari bateraniye bakurikirana uwo muhango ku maradiyo n’amatereviziyo.

Yakomeje kandi anashimira abaturage uburyo bitwaye baha icyubahiro abashyitsi cyane cyane mu ikoreshwa neza ry’imihanda, aho bakoreshaga indi bari baramenyeshejwe bigatuma umutekano wo mu muhanda ukomeza kuba mwiza. Yanashimiye kandi n’abandi bo mu zindi serivisi nk’abanyamahoteli n’abandi uburyo nabo bakiriye neza abashyitsi batugendereye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yanagarutse ku bindi bikorwa byari byarabanje birimo kwiyamamaza ndetse n’itora, maze avuga ko muri rusange abaturage bitwaye neza muri ibyo bihe ku buryo umutekano wagenze neza.

Ku byerekeranye n’uko abaturage bishimiye umunsi wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika, ACP Badege yavuze ko abaturage bidagaduye mu buryo bari bateganyije ariko kandi abashimira kuba baranubahirije amategeko buri wese yirinda icyahungabanya umutekano.

Yasoje ashimira izindi nzego z’umutekano ndetse n’ubufatanye bw’abaturage bwatumye urugendo rw’igikorwa cy’amatora rugenda neza mu mutekano usesuye ariko asaba buri wese kutirara kugira ngo umutekano ukomeza usigasirwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Nkuko buri munyarwanda ari inshingano ze mukubungabunga umutekano , nibyiza cyane kuba twaragaragaje indangagaciro yo kubaha, Gutuza ndetse no kugaragaza ko twishimye maze twiyakirira abashyitsi dutuje.
    Nuko rero banyarwanda banyarwanda kazi nimukomeze gushyigikira, kwimakaza, kurinda indandagaciro nziza zabanyarwanda.

Tanga Igitekerezo