Kwamamaza

UMUTEKANO

Perezida wa Centrafrika yashimiye byimazeyo ingabo z’u Rwanda zimubungabungira umutekano

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Perezida wa Centrafrika yashimiye byimazeyo ingabo z’u Rwanda zimubungabungira umutekano

Perezida Archange Touadera (wambaye ikositimu) arimo gutera igiti

Perezida wa Centrafrika yashimiye byimazeyo ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu kubera ubwitange, umurava n’ubushake bagira mu guteza imbere igihu cya Centrafrika.

Mu ijambo Perezida Faustin Archange Touadera yagejeje ku bitabiriye umunsi wahariwe gutera igiti muri Centrafrika kuri uyu wa 20 Kanama, yashimiye byimazeyo abaturage ariko by’umwihariko ashimira ingabo z’u Rwanda ubwitange zigaragaza mu guteza imbere iki gihugu.

Uyu munsi wahariwe gutera igiti wizihirijwe i Bangui mu murwa mukuru wa centrafrica aho abaturage batuye muri uyu Mujyi n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu (MINUSCA) bateraga ibiti mu gace kahariwe ishyamba ka Gbazabangui.

Perezida Touadera yashimye abaturage b’i Bangui ku bufatanye bwabo muri iki gikorwa cyo kuzirikana umunsi wahariwe igiti no kuzirikana akamaro ka cyo mu buzima bwiza bw’abaturage.

By’umwihariko ariko, Nyakubahwa Touadera yanashimye ingabo z’u Rwanda ku muhate n’ubushake mu gutanga umusanzu mu iterambere rya Centrafrika

Yagize ati: “ Ndashimira ingabo z’u Rwanda ku muhate n’ubwitange bagira mu iterambere ry’igihugu cyacu.”


Nyuma yo gutera igiti, Perezida Archange Touadera yasuhuje abaturage arinzwe n’ingabo z’u Rwanda

Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt3) ni zimwe mu ntumwa za Loni zoherejwe muri iki gihugu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Zimwe mu nshingano z’ingabo z’u Rwanda muri iki gihugu harimo kurinda Umukuru w’Igihugu, Ibiro bye n’Ingoro ye. Banashinzwe kurinda ibikorwa remezo by’ingenzi i Bangui.


Ingabo z’u Rwanda ni zo zibungabunga amahoro n’umutekano bya Perezida Archange Touadera


Ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’abaturage mu muhango wo gutera igiti

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza