Perezida Nkurunziza yasabwe ibisobanuro ku ishimutwa ry’umunyamakuru Jean Bigirimana

1

Umunyamakuru Jean Bigirimana waburiwe irengero
Amahuriro atatu akora ibijyanye n’itangazamakuru ku buryo bw’umwuga mu gihugu cy’u Burundi yandikiye Perezida Nkurunziza amusaba kugaragaza no gutanga ibisobanuro ku ishimutwa ry’umunyamakuru Jean Bigirimana wabuze mu byumweru bitatu bishize.

Tariki 12 Kanama 2016 ni bwo amahuriro atatu akora iby’itangazamakuru ku buryo bw’umwuga mu gihugu cyu Burundi yandikiye ibaruwa Perezida Pierre Nkurunziza amusaba ko yarekura umunyamakuru Jean Bigirimana wakoreraga ikinyamakuru Iwacu akaba yarashimuswe tariki 12 Nyakanga 2016.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Iwacu ngo mu ibaruwa yanditswe n’aya mahuriro, yasabaga Perezida Nkurunziza kubwira Minisitiri w’umutekano, umukuru w’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi n’umuyobozi w’urubyiruko rw’imbonerakure rubarizwa mu ishyaka riri ku butegetsi (CNDD-FDD) gukora ibishoboka byose bakagaragaza ukuri ku ishimutwa ry’umunyamakuru Jean Bigirimana.

Urwego rw’abanyamakuru batagira umupaka (RSF) na rwo rwasabye Perezida Nkurunziza gukoresha imbaraga zose akagaragaza aho umunyamakuru Jean Bigirimana ari nyuma y’uko abuze mu byumweru bitatu bishize.

Nkuko RSF ibivuga, ngo benshi babibonye bavuze ko uyu munyamakuru w’ikinyamakuru Iwacu we n’undi ukorera Info Grands Lacs babonywe bari mu gace ka Muramvya bashimuswe n’urwego rushinzwe iperereza mu gihugu cy’u Burundi.

RSF isaba guhabwa ibisobanuro bigaragaza niba Jean Bigirimana akiriho cyangwa atakiriho ndetse hagatangirwa iperereza kugira ngo hamenyekane aho aherereye.

Bagira bati: " Birababaje ko nyuma y’ibyumweru bitatu ashimuswe, tutaramenya aho uyu munyamakuru aherereye! turasaba Perezida Nkurunziza gukoresha ububasha bwe nk’umuyobozi mukuru kugira ngo tumenye by’ukuri amakuru ya Bigirimana Jean."

Benshi bagiye bashyira mu majwi abakorera urwego rushinzwe iperereza rwo mu Burundi (SNR) kuba ari bo bashimuse uyu munyamakuru.

Amahuriro atatu yandikiye Perezida Nkurunziza asaba guhabwa ibisobanuro by’ukuri ku ishimutwa ry’umunyamakuru Jean Bigirimana waburiwe irengero tariki 12 Nyakanga 2016 ni Union of Burundian Journalists(UBJ), Burundian Association of Brodcasters(ABR) na Observatory of Burundians Press(OPB).

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. njye nunva muburundi batakagobye kubangamira itangazamakuru hakorwe iperereza hamenyekane ukuri aho kauri ababyihishe inyuma bacyirwe urubakwiye

Tanga Igitekerezo