Abapolisi benshi, ibikoresho..ntibyatanga umusaruro nta discipline- Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yasabye abapolisi b’u Rwanda gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga ngo kuko nta terambere ryagerwaho igihe ibyo bidahari.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo kwizihiza imyaka 17 Polisi y’u Rwanda imaze ibayeho no kwambika impeta abofisiye bato ba polisi basoje amahugurwa y’umwaka umwe.

Perezida Kagame yavuze ko urwego Polisi y’u Rwanda igezeho rushimishije, ashimira ubufatanye bukomeje kuranga abaturage na polisi.

Yavuze ko ubufatanye mu kwicungira umutekano aribwo shingiro ryo gutera imbere n’imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Polisi ubwayo ntabwo yikwifasha akazi kayo yonyine, bigenda neza ifashijwe n’abanyarwanda…Kubaka igihugu cyacu, iterambere, imirebeho myiza y’abaturage ntabwo byagerwaho hatari umutekano. Niwo shingiro rya byose, iyo uhari buri we se ashobora gukorera igihe ashakiye.”

Perezida Kagame yagarutse ku byavuzwe byo gukomeza kongera umubare w’abapolisi, kubongerera ubushobozi ndetse n’ibikoresho, avuga ko ibyo byose bikwiye kubanzirizwa na discipline.

Ati “Iterambere riragenda riza, umutekano mu gihugu cyacu uragenda wiyongera.No mu byavuze byo kongera umubare w’abapolisi, amahugurwa, ibikoresho byose nabyo ntabwo byagera kuri byinshi tutagendera kuri discipline, tutagendera ku muco mwiza ugomba kuturanga muri ubwo buryo bwo kwiyubaka.

Discipline igomba kuba umuco wacu, kwiyubaha, kubaha mugenzi wawe, kubaha ibikorwa biduteza imbere, kubaha ubumwe no gushyiraho umutekano kugirango ibyo bishoboke.”

Yibukije abofisiye bato basoje amahugurwa kumenya uburyo ibyo bigishijwe babikoresha kandi neza.

Ati “Ku ba ofisiye bahawe impeta, ni ukubibutsa ko amahugurwa ubwabyo adahagije , ubumenyi ni ngombwa ariko bigomba kujyana nuko umuntu abikoresha.Abikoresha ashaka kugera kuki?”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza guteza imbere umutekano haba mu gihugu no hanze yacyo.

Ati “Turifuza ko inzira yacu ikomeza ikaba inzira nziza itugeza ku cyifuzo cyo guteza abanyarwanda imbere, kugira igihugu gifite umutekano usesuye ku banyarwanda n’abarugenda kandi tukagira n’uruhare dufatanyije n’abandi kubaka umutekano ari uw’akarere dutuyemo ari n’uw’Intara ya Afurika yacu.”

Abofisiye bato ba Polisi y’u Rwanda 364 nibo barangije amasomo bari bamazemo umwaka mu isuri rya Polisi rya Gishari.


Abofisiye bato bambitswe impeta bari mu karasisi


Perezida Kagame asuhuza abitabiriye umuhango

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo