Perezida Kagame yasabye ingabo z’igihugu gukomera ku ‘kinyabupfura’ (Amafoto)

1

Perezida Paul Kagame yasabye ingabo z’igihugu gukomera ku ihame ry’ikinyabupfura mu kazi kabo ka buri munsi, ngo kuko ariwo musingi igisirikari cy’u Rwanda cyubakiyeho.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu nama yagiranye n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda, biganjemo abasirikare bakuru ku biro bikuru by’ingabo z’igihugu ku Kimihurura.

Nkuko itangazo rya Minisiteri y’Ingabo z’igihugu ribigaragaza, Perezida Kagame ari nawe mugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, yasabye ingabo gukomera ku busugire bw’igihugu, ziharanira icyateza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yababwiye kandi ko inshingano zabo hari aho zihurira no kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, bityo asaba ko hakwiye gukorwa igishoboka cyose ngo ubwicanyi ndengekamere ntibuzongere kuba.

Perezida Kagame yanasabye ingabo gukomera ku kinyabupfura (discipline) ariwo musingi igisirikare cy’u Rwanda cyubakiyeho.

Amafoto:Perezidansi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo