"Ubu nta tandukaniro riri hagati y’ibihugu byiyita ibihangange n’ibyitwa ko biciriritse" Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame n’abahagararire inzego z’iperereza mu bihugu byabo baririmba indirimbo yubahiriza igihugu

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko ikibazo cy’iterabwoba gikomeje gukwirakwira ku isi ari kimwe mu bibazo by’ingutu isi ihanganye na byo ari na yo mpamvu hakenewe abakora mu nzego z’iperereza bashoboye b’abanyamwuga kandi bakorera hamwe.

Ibi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabivuze ubwo yatangizaga inama ya 13 ihuza abashinzwe inzego z’iperereza n’umutekano mu bihugu bya Afurika kuri uyu wa 04 Kanama 2016.

Perezida Kagame yabwiye aba bashinzwe iperereza n’umutekano mu bihugu byabo ko muri iki gihe ikibazo gihangayikishije isi yose ari ikibazo cy’iterabwoba ariko igiteye inkenke kurusha ibindi kikaba ari uko ingengabitekerezo z’abakuriye imitwe y’iterabwoba ziri kwinjizwa cyane mu rubyiruko.

Yagize ati: “iterabwoba rigengwa n’ingebitekerezo isenya, rifite intego yo guhindura urubyiruko intagondwa, ni icyago gikomeye kuri ubu, ni icyaha cyambukiranya imipaka nk’ubushimusi, gucuruza abantu, gukwirakwiza ibiyobyabwenge, cyangwa se ibyaha bikoresha ikoranabuhanga.”

Perezida Kagame kandi yongeyeho ko ibi byaha by’iterabwoba mbere byasaga nk’ibyibasira ibihugu bimwe na bimwe ariko ngo kuri ubu byarahindutse kuko no mu bindi bihugu by’ibihanganye bitarangwagamo iterabwoba ubu ryahageze ari na yo mpamvu isi yose ikwiye guharukira kurirwanya.

Yagize ati: “ mu gihe cyashize bimwe mu bice by’isi byasaga nkaho ari ingenzi kurusha ibindi ndetse n’ubuzima bw’abantu baho busa n’aho ari bwo bufite agaciro, ariko urebye uko ibintu bimeze ubu nta tandukaniro riri hagati y’ibihugu byiyita ibihangange n’ibyitwa ko biciye bugufi, twese tugerwaho n’ingaruka kandi icy’ingenzi buri wese afite inkunga ikomeye yatanga mu kubona ibisubizo.”

Perezida Kagame yibukije abashinzwe iperereza bitabiriye iyi nama ko isi ikeneye abakora aka kazi babishoboye kandi bagira umutima wo gukorana hagati yabo kuko ubukungu bw’igihugu bushingira ku mutekano gifite.

Yagize ati: “umutekano ni ishingiro ry’ibindi byose ni yo mpamvu tuzahora dusaba abakorera inzego z’iperereza bashoboye, b’abanyamwuga kandi bakorana hagati yabo. Ubuzima bw’ubukungu bwacu n’ibigo bya Leta bishingira ku bushobozi bwo gusesengura neza ibintu bituma abafata ibyemezo bita ku bibazo byihutirwa.”

Ikibazi cy’iterabwoba kimaze gufata indi ntera aho mu bihugu bikomeye byo ku mugabane w’u Burayi nk’u Bufaransa n’u Budage bikomeje kwibasirwa n’ibitero by’abiyahuzi bimaze gutwara ubuzima bw’abatari bake.

N’ubwo nta gitero cy’iterabwoba kiraba mu Rwanda, mu minsi ishize higeze kumvikana bamwe mu bantu polisi y’u Rwanda yafashe bakekwaho gushaka kujya mu mitwe y’iterabwoba, ibi bivuze ko hatabayeho kuba maso umwanzi yaduca mu rihumye agahumanya urubyiruko akarushora mu bugizi bwa nabi.


Perezida Kagame yishimiwe n’abitabiriye iyi nama bamukomera amashyi


Perezida Kagame (uwa 3 iburyo) n’abahagarariye inzego z’iperereza mu bihugu bitadukanye

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo