Nyarugenge: Umurambo wa Tugirimana waririwe n’ingona kuri Nyabarongo wabonetse

1

Umurambo w’umugabo witwa Jean Pierre Tugirimana wariwe n’ingona yagiye kuvoma amazi kuri Nyabarongo wabonywe nyuma y’iminsi itatu imwishe.

Inkuru y’urupfu rwa Jean Pierre Tugirimana yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2017 nyuma yuko uyu mugabo agiye kuvoma ariko ab’iwe bakamutegereza bakamuheba.

Bikimara kumenyekana ko yaba yariwe n’ingona, abaturage bagiye gutegerereza hafi y’aho bakekaga ko ingona yamutwariye ngo barebe ko babona umurambo we ariko burinda bwira batawubonye barazibukira.

Umurambo wa Tugirimana wabonywe n’abaturage bari bagiye guhinga mu gitondo cy’uyu wa 15 Kanama basanga ingona yaramuriye ku gice cyo ku nda. Abawubonye bawusanze nko mu birometero bibiri uturute mu gace ingona yamutwariyemo.

Uyu si we wa mbere wishwe n’ingona kuko na Nyirampakaniye Sperata w’imyaka 54 na we wo mu kagari ka Kavumu umurenge wa Mageragere yariwe n’ ingona agiye kuvoma mu gitondo cyo ku wa 23 Nyakanga 2017.

Bitewe nuko muri uyu murenge hari uduce tumwe na tumwe tudafite amazi, abatuye muri aka gace bakunda kujya kuri Nyabarongo gushaka amazi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge ku munsi w’ejo bwatangaje ko burimo gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi rituma abaturage bajya kuyashakira muri Nyabarongo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo