Kwamamaza

UMUTEKANO

Nyarugenge: Batatu bakurikiranweho ubwambuzi bushukana bw’asaga Miliyoni eshanu

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Nyarugenge: Batatu bakurikiranweho ubwambuzi bushukana bw’asaga Miliyoni eshanu

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge ifunze abagabo batatu bakekwaho icyaha cy’ubwambuzi bushukana bwa Miliyoni sizaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda bakoreye umucuruzi ufite iduka mu kagari ka Kiyovu, mu murenge wa Nyarugenge, Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko abafungiwe iki cyaha ari Iradukunda Sadi, Nzeyimana Innocent na Nyandwi Alexis.

Yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ku wa gatanu tariki 10 z’uku kwezi aba batatu babwiye uwo mucuruzi (amazina ye yagizwe ibanga) ko bashaka kugura ibizingo 240 by’insinga z’amashanyarazi bifite agaciro ka Miliyoni 5 n’ibihumbi 502 by’amafaranga y’u Rwanda. Bamubajije Konti bashyiraho ayo mafaranga, abaha iyo afite muri Banki ya Kigali (BK).

SP Hitayezu yagize ati: "Nyuma y’umwanya muto bahavuye uwo mucuruzi yabonye ubutumwa bugufi kuri telefone ye ngendanwa bwerekana ko ayo mafaranga yageze kuri iyo Konti yabahaye; ndetse bidatinze bamuzanira inyemezabwishyu (Bank Slip) yerekana ko bamwishyuye; ariko n’ubwo yari yabonye ubwo butumwa; nta faranga na rimwe bashyize kuri Konti yabahaye bitewe nuko bakoresheje Sheke itazigamiye ya Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR)."

Yagize kandi ati: "Uwo mucuruzi yaketse ko abo bagabo bashobora kuba ari Abatekamutwe amenyesha Polisi amakenga yagize. Polisi yabafatiye mu cyuho bamuzaniye inyemezabwishyu yerekana ko bamwishuye; bakaba kandi bari baje gupakira izo nsinga."

Yagiriye inama abantu muri rusange yo kurangwa n’amakenga kugira ngo hatagira ubashuka akabacuza utwabo ababeshya ibintu bitandukanye; aha akaba yaragize ati: "Niyo wabona ubutumwa nk’ubwo bugaragaza ko runaka yashyize amafaranga runaka kuri Konti yawe, ugomba kujya kuri Banki ufitemo Konti ukagenzura ko koko yayashyizeho."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yavuze ko ifatwa ry’aba bagabo ryatewe no kuba uwo mucuruzi yaramenyeshe Polisi amakenga yagize kuri abo bagabo; bityo asaba buri wese gutangira amakuru ku gihe yerekeye ikintu cyose abona gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo gikumirwe.

Icyaha cy’ubwambuzi bushukana gihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 318 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza