Kwamamaza

UMUTEKANO

Nyanza: Umunyeshuri wasozaga ayisumbuye yapfuye arohamye mu cyuzi

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Nyanza: Umunyeshuri wasozaga ayisumbuye yapfuye arohamye mu cyuzi

Placide yigaga kuri Nyanza Technical school/ Photo: Internet

Umunyeshuri witwa Niyitegeka Placide w’imyaka 18 y’amavuko wigaga muri Nyanza Technical School mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’ubwubatsi, yaraye yitabye Imana arohamye mu cyuzi ubwo yari ari kogana na bagenzi be batanu.

Amakuru Makuruki.rw yamenye ni uko uyu mwana ngo wakomokaga mu mujyi wa Kigali, yari yagiye koga mu cyuzi cya Nyesonga giherereye mu murenge wa Kigoma, mu karere ka Nyanza, ku mugoroba wo kuri uyu gatanu tariki 1 Nyakanga 2016, ari naho yarohamiye agapfiramo kugeza n’ubu akaba ataraboneka.

Aba banyeshuri bagenzi ba nyakwigendera bari bajyanye koga, ngo bagerageje kumurokora nyuma yo kubona we agenda yibira mu mazi ubwo bakukaga bava mu mazi, ariko ngo birananirana ari nabwo batabazaga.

Abantu ngo bagerageje kujya kurohora uyu munyeshuri ariko ngo inzego z’umutekano zirababuza kugira ngo na bo bataza kurohamamo, zivuga ko hagomba gutegerezwa ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi (Marines Forces) kugira ngo zibe ari zo zitanga ubufasha.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Andre Hakizimana yatangaje ko bitabaje ingabo zirwanira mu mazi kugira ngo zibe ari zo zirohora umubiri wa nyakwigendera, gusa ngo bakaba bakizitegereje.

Iki kigo cya Nyanza Technical School uyu mwana yigagaho giherereye mu murenge wa Kigoma ari naho iki cyuzi cyahitanye Niyitegeka giherereye.

IBITEKEREZO

  • David igiraneza Yanditse:

    Write Comments Here my classmate is still at my heart but also we should not neglit the careless of Disciplinary committee

  • shavegne Yanditse:

    RIP to our young bro!natwe twayozemo but hakwiye gufatwa ingamba kuko bidakozwe hatumaraho abana!

  • Melyse Yanditse:

    cyakoze ikigo cyanjye ndumva cyugarijwe,mu minsi ishize prof Claude aragiye hadaciye kabiri ngo na Placide aramukurikiye...Imana ibakire mubayo.

  • ratifa Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano birababaje pe ark umuryango wuwo mwana wihangane kand nawe imana umwakire mubayo

  • -xxxx- Yanditse:

    Birababaje pe gusa ikirenze nuko bari kumurangana iminsi ibiri mu mazi ngo hategerejwe marine? Ubwo se azavanwamo ameze ate? Ryari se ahubwo? Ko hari abasanzwe babakuramo se babareka? Plz bubahe nyakwindera kd bumve nagahinda kumuryango we bareke avanwemo

  • -xxxx- Yanditse:

    Birababaje pe gusa ikirenze nuko bari kumurangana iminsi ibiri mu mazi ngo hategerejwe marine? Ubwo se azavanwamo ameze ate? Ryari se ahubwo? Ko hari abasanzwe babakuramo se babareka? Plz bubahe nyakwindera kd bumve nagahinda kumuryango we bareke avanwemo

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza