Nyanza :Cyabakamyi barara mu mirima barinze imyaka yabo kubera abajura

4

Abaturage bo mu murenge wa Cyabakamyi bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubujura bumaze gukaza umurego muri uyu murenge kuko biba imyaka mu mirima, Bakaba basabwa n’ubuyobozi gushyira imbaraga mu kwicungira umutekano binyuze mu marondo.

Abaturage batuye umurenge wa cyabakamyi uherereye mu karere ka Nyanza baragaruka kuburyo bigoye kugira icyo wasarura mu murima wawe ngo kuko abajura b’imyaka babaye benshi rimwe na rimwe ngo bagatobora n’amazu.

Aba baturage baravuga ko iyo wahinze imyaka mu murima uba batanguranwa n’abajura gusarura ubwo utanze undi akaba ariwe ugira icyo abona abavuga ko ibihingwa byibasiwe cyane ari ibigori ngo bituma banabisarura bikiri imibeya(bitarera).

Aba baturage bavuga ko basigaye barara mu mirimo bacungana n’aba bajura ngo batabiba ngo kuko usinziriye akanguka asanga imyaka ye yibwe.

Si ibigoro gusa byibasiwe banagaruka no kubujura bw’amatungo cyane cyane i hene ngo zimwe zibagirwa bakanazirira hafi y’ingo zabo ibyo bo bafata nkagasuzuguro.

kubera ubwo bujura aba baturage basaba inzego z’umutekano ko ufashwe yiba yajya ahanwa byintangarugero ngo kuko kuba hari abafatwa bagafungwa by’igihe gito basanga bitiza umurindi abandi bajura ndetse n’uwafunguwe akaba yabisubiramo kuko bisa n’aho ntasomo ry’ikibi yakoze aba yarabonye.

Umuyobozi w’umurenge wa Cyabakamyi Bwana Nkurikiyumukiza JMV udahakana ko icyo kibazo cy’ubujura cyibasiye umurenge ayobora, avuga ko abaturage bakwiye kugira uruhare mu kwicungira umutekano bagakaza amarondo ndetse akanakangurira abaturage umurimo kuko abadakora ngo nibo usanga bakekwaho izo ngeso z’ubujura aha akaba avuga ko bagiye kujya bahanwa by’intangarugero kuko badindiza iterambere ryigihugu.

GATETE Eric Rafiki/Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

Tanga Igitekerezo