Kwamamaza

UMUTEKANO

Nyamasheke: Umugore yishwe aciwe umutwe ajugunywa mu kiyaga cya KIVU

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Nyamasheke: Umugore yishwe aciwe umutwe ajugunywa mu kiyaga cya KIVU

Nyirahabiyaremye Jeannette wari mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, wari utuye mu Murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, yishwe aciwe umutwe, umurambo we utoragurwa mu kiyaga cya Kivu, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2016.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire, aganira na Makuruki.rw yaduhamirije amakuru y’urupfu rw’uyu mugore ndetse anadutangariza ko mu iperereza ry’ibanze bakoze bamaze gufata umuntu umwe ukekwaho urupfu rw’uyu mugore.

Yagize ati:“Ni byo, bamwishe bamuciye umutwe bamuta mu mazi, ubwo turacyakurikirana abamwishe ariko hari umwe ukekwa twafashe.”

CIP Kanamugire yadutangarije kandi ko uyu mugore yaburiwe irengero kuri uyu wa kane tariki ya 30 Kamena 2016, akaza gusangwa mu kiyaga cya Kivu yishwe aciwe umutwe.

Yavuze kandi ko inzego z’umutekano zikomeje gukora iperereza kugira ngo harebwe niba hari abandi baba bafite aho bahuriye n’urupfu rwa Nyirahabiyaremye.

Uwatawe muri yombi ari mu maboko ya Polisi naho umurambo wajyanwe ku bitaro bya Mugonero kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Uregwa aramutse ahamwe n’icyaha yahanwa n’ingingo y’140 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho iteganya igihano cy’igifungo cya burundu ku muntu wakoze ubwicanyi abigambiriye.

IBITEKEREZO

  • CYUSA Theoneste Yanditse:

    Abantu bamaze gutakaza ubuntu nkuwomubyeyi yazize iki? imana imwakire mubayo.

  • niyonzima jeandamour Yanditse:

    imana imwakire nu munyabugingo kdiuwo wafashwe ahanwe

  • evariste Gisovu Yanditse:

    o!manawe abantu nkabo mubahane byina ngarujyero
    imana imwakire mubayo

  • evariste Gisovu Yanditse:

    o!manawe abantu nkabo mubahane byina ngarujyero
    imana imwakire mubayo

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza