Kwamamaza

UMUTEKANO

Nyamasheke:polisi yaguye gitumo abambuzi 7 bategereje abo bambura

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Nyamasheke:polisi yaguye gitumo abambuzi 7 bategereje abo bambura

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yaguye gitumo abagabo barindwi bari bamaze iminsi bategera abaturage mu nzira bakabambura mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Bushenge

Polisi ivuga ko amakuru bahawe n’abaturage ku gihe ariyo yatumye batungura aba bagabo babafata bategereje abaturage bambura mu nzira.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Justin Rukara yagize ati;” Tumaze guhabwa amakuru n’inzego z’ibanze n’abaturage y’aho abo bagizi ba nabi baba bari, twagiye kuhakora umukwabu tubagwa gitumo bategereje abo bambura.”

Yanashimiye abaturage kubera imikoranire myiza bafitanye na Polisi ati;”Abaturage bamaze kumva neza gahunda y’imikoranire ya Polisi n’abaturage, bakaba bariyemeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha muri aka karere.”

Yabasabye ko igihe cyose hari umuntu ubonye umunyabyaha yakwihutira gutanga amakuru kugirango polisi ibikurikirane. Aba bagabo bafashe bakekwaho gutega abaturage mu nzira bakabambura bimwe mu bintu baba bafite birimo amafaranga na telefone

Mu bafashwe harimo abavandimwe 3, aribo Niyonsaba, Rukundo na Hakizimana bakaba babaga mu nzu imwe mu kagari ka Kagatamu, aba bamaze gufatwa Polisi yagiye gusaka aho babaga ihasanga udupfunyika 2 tw’urumogi

Abafashwe bose ni Niyonsaba Amiel, Rukundo Joseph, Hakizimana Samuel, Harerimana Zachée, Byiringiro Olivier, Kwizera Sion, na Nsengiyumva Emmanuel, aba bose bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Shangi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza