Nyamagabe: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina, mushiki we na mwishywa we[Yavuguruwe]

8

Kuri uyu wa gatanu tariki 5 Kanama 2016 umugabo witwa Habinshuti François wo mu Murenge wa Mushubi, akagari ka Buteteri mu Mudugudu wa Nyakibande mu Karere ka Nyamagabe yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano nyuma yo gukekwaho kwica nyina umubyara, mushiki we ndetse na mwishywa we (umwana wa mushiki we).

Abishwe ni Mukambuye Costasie w’imyaka 72 y’amavuko, Nyiranzirorera Philomène w’imyaka 28 na Habimana w’imyaka ine bishwe mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2016.

Rugazura philippe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubi yatangarije Igihe ko Mukambuye na Nyiranzirorera bicishijwe udufuni naho Habimana akaba yatwitswe.

Yavuze ko byabaye mu ijro rishyira kuri uyu wa Gatanu ariko isaha ikaba itazwi kuko byamenyekanye mu gitondo.

Amakuru agera kuri Makuruki.rw aravuga ko aba bombi uko ari batatu hamwe na Habinshuti wabishe ngo babanaga mu nzu, gusa uyu mugabo akaba akekwaho kuba yari asanzwe abana n’ubumuga bwo mu mutwe.

Kugeza ubu imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Kaduha ndetse kuri ubu Habinshuti François akaba yamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 8

  1. Birababaje cyane pe?
    Gusa IMANA ibakire mubayo
    Uwomugabo wabishe bamusuzume barebe koko niba arwaye mumutwe nibasanga ntacyarwaye
    Bamukatire burundu yakato

  2. Birababaje cyane pe?
    Gusa IMANA ibakire mubayo
    Uwomugabo wabishe bamusuzume barebe koko niba arwaye mumutwe nibasanga ntacyarwaye
    Bamukatire burundu yakato

  3. Birababaje cyane pe?
    Gusa IMANA ibakire mubayo
    Uwomugabo wabishe bamusuzume barebe koko niba arwaye mumutwe nibasanga ntacyarwaye
    Bamukatire burundu yakato

  4. supt hitayezu emmanuel ntago ari umuvugizi wa police mu ntara yamajyepho ahubuo ni umuvugizi wa police muntara yumujyi wa kigali

Tanga Igitekerezo