Kwamamaza

UMUTEKANO

Nyamagabe: Yatawe muri yombi akekwaho ubujura

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Nyamagabe: Yatawe muri yombi akekwaho ubujura

Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe yataye muri yombi umusore w’imyaka 19 y’amavuko ukekwaho ubujura n’ubucuruzi bw’insinga z’amashanyarazi z’ikigo cy’igihugu gikwirakwiza amashanyarazi REG.

Nk’uko umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe Superintendent of Police(SP) Francois Segakware abitangaza, uyu mujura yafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage bo mu kagari ka Ndyiryi mu murenge wa Gasaka.

SP Segakware yagize ati:’Abaturage baduhaye amakuru avuga ko uwitwa Nyandwi Anastase arimo gukata insinga agenda azihisha mu nzu ye , twakoranye n’inzego z’ibanze mu gushaka ziriya nsinga , niko twabashije kubona metero 5 z’urusinga runini.”

Yaboneyeho gushimira abaturage ku murava bagaragaje batuma igikorwaremezo nka kiriya kitangizwa aho yagize ati:”Ibikorwaremezo niryo terambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.”

Yibukije abaturage kuba maso bakarinda ibikorwaremezo nk’ibi uwabyangiza kandi bagatanga amakuru kuwo babonye acukura izinyura mu butaka cyangwa uzikata atari mu babishinzwe.

Ubujura nk’ubu buhanishwa igifungo kugeza ku myaka ibiri iyo buguhamye nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 y’igitabo cy’amageko ahana.

Iyi ngingo ivuga ku bihano ku bujura budakoresheje kiboko cyangwa ibikangisho ,aho ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Hakurikijwe ingingo ya 406 muri icyo gitabo kandi , Nyandwi yahanishwa igifungo kugeza ku myaka itanu aho ivuga ku gusenya cyangwa konona inyubako utari nyirazo, ko umuntu wese ku bushake, usenya cyangwa wonona, ku buryo ubwo ari bwo bwose, burundu cyangwa igice kimwe, amazu, amateme, ingomero, impombo z’amazi n’inzira yazo, imihanda, inzira za gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku nshuro icumi (10) z’agaciro k’ibyangijwe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza