Nyamagabe: Ambulance yari itwaye umurwayi yahiye irakongoka

1

Iyi modoka yafashwe n’umuriro itwaye umurwayi/ Social Media

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Kanama 2016, imbangukiragutabara y’ibitaro bya Kigeme biherereye mu Karere ka Nyamagabe yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari itwaye umurwayi irashya irakongoka.

Iyi mpanuka ngo yabereye mu kagari ka Bwama, mu murenge wa Kamegeri.

Mugisha Philbert, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yatangaje ko iyi modoka yavaga ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusiza giherereye mu murenge wa Kamegeri, ari naho habereye iyo nsanganya yerekeza ku bitaro bya Kigeme.

Meya Mugisha yavuze ko umushoferi w’iyi modoka yabonye itangiye gucumba umwotsi we n’umurwayi, umuforomo ndetse n’umurwaza bayivamo, ari nabwo ngo yahitaga ikongoka.

Uyu muyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yavuze ko inzego za Polisi n’abaturage ngo bagerageje kuzimya iyi modoka ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

Meya Mugisha yavuze ko inzego z’umutekano zatangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro.


Ambulance yahiye irakongoka/ Social Media

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo