Nyakwigendera Col Willy Bagabe yashyinguwe

Ingabo z’igisirikare cy’u Rwanda, umuryango n’inshuti zabo kuri uyu wa 11 Kamena 2016 basezeye kuri Nyakwigendera Col. Willy Bagabe, witabye Imana kuwa 03 Kamena 2016 aguye mu Buhinde aho yari yagiye kwivuriza.

Muri uyu muhango wo gushyingura nyakwigendera, RDF yari ihagarariwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Patrick Nyamvumba nkuko urubuga rwa Minisiteri y’ingabo dukesha iyi nkuru rwabitangaje, .

Mu ijambo yahavugiye, Gen. Nyamvumba yihanganishije abari aho ku kubura umugabo bakundaga, umubyeyi, umuhungu, uwo bakoranaga ndetse n’inshuti. Umugaba mukuru w’ingabo akaba yakomeje avuga ko Col Bagabe yari umuntu wagize uruhare runini mu kubohoza igihugu cye, u Rwanda atizigamye.

Yashimiye kandi abantu mu nzego zose bakoze ibishoboka mu buryo bumwe cyangwa ubundi ngo bakize ubuzima bwa Col Bagabe ubwo yari arwaye.

Gen Nyamvumba yagize ati: “Nk’ibiremwamuntu twakoze ibishoboka byose ngo Col Bagabe akire, ariko kubw’amahirwe make nk’abantu tugomba kwemera intege nke zacu mu gihe bigeze ku kibazo cy’urupfu n’ubuzima.”

Umuhango wo gushyingura nyakwigendera watangiriye mu rugo kwa nyakwigendera ku Kicukiro, hakurikiraho kujya kumusabira muri Christian Life Assembly i Nyarutarama, hakurikiraho kumushyingura mu irimbi rya Gisirikare rya Kanombe.


Inshuti n’imiryango basezeye kuri nyakwigendera (Amafoto: Minisiteri y’ingabo)

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo