Nyakaliro:Umukozi w’Umurenge n’abadasso babiri batawe muri yombi bakekwaho ruswa

1

Abakozi batatu bo Murenge wa Nyakaliro mu Karere ka Rwamagana batawe muri yombi kuwa 22 Nzeli 2016 bakekwaho icyaha cya ruswa.

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu nibwo abakozi batatu b’Umurenge wa Nyakaliro batawe uri yombi bakekwaho icyaha cya ruswa.

Abo bagabo uko ari batatu bafashwe ubwo bageragezaga kwaka ruswa umuturage washakaga icyangombwa cyo gucukura amabuye mu butaka bwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirauzuba IP Emmanuel Kayigi yabwiye Makuruki ko abadasso babiri bafatanyije n’ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere bafatiwe mu cyuho bageregeza kwaka ruswa umuturage.

IP KAYIGI yagize ati “Abo bagabo uko ari batatu bafashwe na polisi ubwo bageregezaga kwaka ruswa umuturage bamubwira ko abahaye amafaranga ibihumbi Magana abiri kugirango bamuhe icyangombwa cyo gucukura amabuye mu butaka bwe ,uko ubwo uyu muturage yajyaga ku Karere gusaba ibyangobwa byo gucukura amabuye abakozi b’Akarere bamwohohereje ku Murenge nyamara yakomeje gusiragira ku Murenge ariko ntahabwe icyo cyangombwa.”

Abagabo babiri bashinzwe umutekano mu rwego rwa Dasso ngo bamubwiye ko bamufasha akabona icyangombwa bimworoheye nibwo bamuhuje n’umukozi ushinzwe amashyamba n’ibikorwa remezo mu Murenge wa Nyakaliro .

IP Kayigi yakomeje agira ati “Abo bose bafatiwe mu cyuho bahawe ibihumbi makumyabiri na bitanu kuko yababwiye ko ariyo yaba abonye ,ubwo yajyaga kuyabaha yari yamaze guha amakuru polisi bafatirwa mu cyuho.”

Abo bagabo baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa ingingo ya 634 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko umuntu wese wakira indonke mu mirimo ashinzwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 2 na 5 n’ihazabu kuva ku nshuro 2 kugeza ku 10 z’indonke yakiriye.

Ingingo ya 634 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo abone kugira icyo akora kiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟indonke yatswe.

Justin NGABONZIZA

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo