Kwamamaza

UMUTEKANO

Nyagatare: Igisasu cyaturikanye abantu batanu bose barapfa

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Nyagatare: Igisasu cyaturikanye abantu batanu bose barapfa

Igisasu cyahitanye abantu batanu bo mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Nyagatare umurenge wa Karangazi mu kagari ka Nyamirama ubwo bageragezaga kugikubaganya baragiye inka.

Ibi byabaye kuri uyu wa mbere tariki 31 Ukwakira 2016 ubwo abo bana b’abahungu batanu bari baragiye inka mu ishyamba riri hafi y’Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro.

Aba bahungu ngo babonye iki gisasu bagihondahonda umuhoro bari bafite kirabaturikana bose bahita bahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yemeje amakuru y’urupfu rw’aba bose anemeza ko bishwe n’igisasu kitaramenyekana ubwoko.

IP Kayigi yagize ati: "Nibyo, hari abana b’abahungu batanu baturikanywe n’igisasu bigaragara ko bari baragiye noneho bakibona bakagicokoza, muri uko kugicokoza bafashe umuhoro basa n’abakidondanga."

Yavuze ko bataramenya ubwoko bw’icyo gisasu ariko avuga ko babonye ibisigazwa byacyo. Ati: "Ntabwo turabasha kumenya ubwoko bw’igisasu icyo ari cyo ariko twabonye ibisigazwa byacyo aho cyaturikiye n’uburyo cyabaturikanye, bose bakomeretse amaguru undi akomereka umutwe, bose bahise bitaba Imana uko ari batanu, [....] bigaragara ko bari hamwe bose bakiri hejuru iyo urebye uburyo cyabazamukanye n’uburyo baguye".

Abahitanywe n’iki gisasu ni: Manasse Turatsinze w’imyaka 30 ari na we mukuru, Rurangwa w’imyaka 18, Kamwine, Mujuni na Rwanyange b’imyaka 12 ndetse na Rurangwa w’imyaka 18.

IP Emmanuel Kayigi yasabye urubyiruko kwirinda gucokoza ibyuma byose babonye batabizi ndetse anabasaba kujya bahamagara inzego z’umutekano igihe cyose babonye bene ibyo byuma.

Yagize ati: "Ndakangurira urubyiruko cyane kwirinda gucokoza ibyuma bakabigendera kure kandi bagira n’amakenga bakajya bahuruza inzego z’umutekano kugirango babashe kubitegura. Ntawavuga ko ibisasu binynyagiye hose ariko ntanuwavuga ko byacitse burundu ari nayo mpamvu ubukangurambaga buhoraho"

Yasabye ababyeyi, abarezi ku mashuri n’abandi gukora ubukangura mbaga mu rubyiruko n’abana bato bugamije kubabuza gucokoza ibyuma byose babonye.

Imirambo y’aba bantu yajyanwe ku bitaro bya Nyagatare

IBITEKEREZO

  • MUSERUKA J.BAPTISTE Yanditse:

    ni ukwitonda isi ibitse byinshi. nugera kukintu ukabona utakizi hita wigendera aho kugirango uhasige ubuzima.

    abashumba bo baranakubagana ntabwo cyari kubasiga rwose! ni bigendere ntakundi byagenda ariko bitanga isomo cyane cyane kubegereye uduce twishyamba cyangwa abatugendamo. isi irasamye mwitonde cyangwa mupfe!

  • hakizimana sylivin Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano

    nyamuneka twirinde
    ibintu tutazi byose Imana yakire abayo.

  • charles Yanditse:

    imana ibakire

  • peter Yanditse:

    aba bahungu imana ibakire mubayo ntakundi byagenda

  • Moîse Salomé Nduwayo Yanditse:

    impanur notang nuk aban btoz gupf barator ivyum ivyarivyovyos eg jew nik nuhanur ab ban

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza