Nyabihu : Abagore babiri bafatanywe udupfunyika tw’urumogi dusaga 7600

1

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yafatiye mu mikwabu itandukanye abagore babiri bafite udupfunyika tw’urumogi zisaga 7600.

AUmwe yafashwe tariki ya 8 Nzeli undi afatwa tariki 7 Nzeli. Bombi bafatiwe mu kagari ka Kora, ho mu murenge wa Bigogwe, aho ubanza yafatanwe udupfunyika 6081, naho uheruka akaba yarafatanwe 1068.

Asobanura uko bafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yagize ati:" uwa mbere yafashwe abaza aho uwo yari arujyaniye atuye. Amaze gufatwa, yavuze ko yari arushyiriye umukiriya we utuye ku Mukamira, naho bule zafatanwe uwa kabiri zasanzwe mu nzu ye."

Yongeyeho ko bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira, ndetse n’urwo rumogi bafatanwe akaba ari ho ruri mu gihe iperereza rikomeje.

CIP Kanamaugire yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge.Yagize kandi ati:"Buri wese arasabwa kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi akagira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza"

Yongeyeho ko gufatwa kwabyo biterwa n’ingamba Polisi y’u Rwanda yafashe zirimo imikwabu yo gufata ababyishoramo n’ubukangurambaga bwo kubirwanya, aho abaturarwnda basobanurirwa ububi bwabyo; kandi bagasabwa kubyirinda.

Aba bombi nibahamwa n’icyaha, bazahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Birababaje kubona abakabaye ababyeyi beza bishora mubiyobyabwenge, no gucuruza ibitemewe ! Bahemukiye abana babyaye, abagabo babo niba bahari ndetse nigihugu muri rusange. Bagende amategeko abagenere ibibakwiye bityo bazakosoke.

Tanga Igitekerezo