Nyabihu: Abagore babiri bafatanywe imari bari bajyanye I Kigali rwihishwa

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu ku itariki 10 Kanama yafatanye abagore babiri ibitenge 13 bya magendu byagombaga gutangirwa umusoro ungana n’ibihumbi 76 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ababifatanywe ni Iribagiza Jeanine wari ufite ibitenge birindwi na Uwamahoro Denyse wari ufite ibitenge bitandatu.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu, Superintendent of Police (SP) Alex Fata yavuze ko aba bombi bafatiwe mu kagari ka Kabatezi, mu murenge wa Jenda ahagana saa sita z’amanywa bari mu modoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster yavaga mu Mujyi wa Rubavu yerekeza mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati:"Ingamba n’imikoranire myiza n’abaturage ndetse n’izindi nzego ni byo bituma dukumira ibyaha, ndetse tugafata abamaze kubikora cyangwa abafite imigambi yo kubikora."

SP Fata yakomeje avuga ko magendu zikunze gufatirwa muri aka karere ziganjemo Ibitenge, Salsa, n’Inzoga z’amoko atandukanye nka Wisky, Remy Martin, Chivas, Black Label, na Jack Daniels.Yongeyeho ko ibi kimwe n’ibindi bivanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Yagize ati:" Kunyereza imisoro bidindiza iterambere ry’igihugu kubera ko amafaranga ayivamo akoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda, amashuri, ibitaro, n’ibindi. Buri wese arasabwa kwirinda ibyaha kandi agatanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa."

Mu rwego rwo kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha byo kunyereza imisoro n’amahoro, Polisi y’u Rwanda yashyizeho Ishami rishinzwe by’umwihariko kurwanya ibyo byaha (Revenue Protection Unit-RPU).

Umuntu wese ukora igikorwa icyo ari cyo cyose kijyanye no kutishyura umusoro wagenwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 371 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ingingo ya 369 yo muri icyo gitabo ivuga ko umusoreshwa wanyereje umusoro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko iyo umusoreshwa yakoze iryo nyereza abigambiriye, nko gukoresha ibaruramari rikosheje, impapuro z’impimbano cyangwa ikindi gikorwa gisanzwe gihanwa n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo