Kwamamaza

UMUTEKANO

Ntabwo abatahutse bose tubita Abanyarwanda- Nyamulinda Pascal

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Ntabwo abatahutse bose  tubita Abanyarwanda- Nyamulinda Pascal

Umuyobozi w’Umushinga w’Indangamuntu (NIDA) Nyamulinda Pascal yavuze ko kuba hari impunzi zitahuka zivuye mu bihugu bitandukanye zikaza zivuga ko ari Abanyarwanda, ngo ntibivuze ko koko bahita bafatwa nk’Abanyarwanda.

Imibare y’Umuryango wita ku mpuzi (HCR) yo muri Nzeli uyu mwaka, yagaragaje ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeli uyu mwaka mu Rwanda hari hamaze gutahuka impunzi 4100.

Impunzi iyo imaze gutaha ihabwa ibyangombwa by’agateganyo byemeza ko ari Umunyarwanda mu gihe hagitegerejwe ko ihabwa ibyangombwa byuzuye birimo n’indangamuntu nyarwanda.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Pascal Nyamulinda umuyobozi wa NIDA yabajijwe impamvu hari impunzi zitahuka hagashira igihe kinini zitarahabwa indangamuntu.

Yavuze ko kuba umuntu avuga ko ahungutse bidahita bimugira umunyarwanda.

Ati “Hari icyiciro cy’abaturuka mu bihugu by’abaturanyi. Tugomba kumenya ko dufite inshingano zo gutanga indangamuntu ariko ntabwo dufite inshingano zo kugira abantu bose Abanyarwanda.Ni ukuvuga ko hari iperereza tugomba gukora hari muri za transit camps (aho bakirira impunzi by’agateganyo). Ntabwo abaje bose tubita ko ari abanyarwanda.Dukorana n’izindi nzego kugirango tumenye neza ko koko umuntu ari Umunyarwanda.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Tuyishime Jean Claude umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashwe yigize impunzi itahutse mu Rwanda, avumbuwe avuga ko yari aje gusura umukobwa bakundanye .

Hari abashaka kugabanya imyaka bishakira ibyabasize n’ibyo bataremeerwa n’amategeko

Nyamulinda yavuze ko hari abandi bantu batinda kubona ibyangombwa kubera gushaka kugabanya imyaka ngo babone zimwe muri serivisi zihabwa abafite imyaka runaka.

Yagize ati “Ikibazo tumaze guhura nacyo, hari abakosoza wareba ugasanga twamutumye supporting document (ibyangombwa) ariko amaze imyaka ibiri, itatu atarabibona kuko yashakaga nko guhindura akiha imyaka, akagabanya imyaka 10, ibyo turabifite cyane. Tugirana n’ibibazo na RSSB , hari abashaka ikiruhuko cy’izabukuru, abashaka kujya mu gisirikare, afite imyaka 35 agashaka kwiha 25.”

Kugeza ubu abanyarwanda 6 700 000 bamaze gufotorwa ndetse bamwe babonye indangamuntu, ni ukuvuga 97 % by’Abanyarwanda bose bafite imyaka yo gufata indangamuntu.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza