Nta buhumekero intagondwa zizagirira muri iki gihugu-IP Karegeya

Abayisilamu basabwe kurwa ubutagondwa bivuye inyuma

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yasabye abayoboke b’idini ya Isilamu muri kugira uruhare mu gukumira ibyaha, banibutswa ko nta mahoro abafite ubutagondwa bazagirira mu Rwanda..

Ubu butumwa bwatanzwe ku itariki 16 Nzeli mu nama yateguwe n’ubuyobozi bw’abayisilamu mu karere ka Nyabihu, mu nzu mberabyombi y’akarere, butangwa na IP J Pierre Karegeya ushinzwe ubugenzacyaha muri aka karere.

Iyi nama kandi yari yatumiwemo umuyobozi w’abayisilamu ku Ntara y’Iburengerazuba, Sheik Iyakaremye Hamad, igamije kwibutsa abayisilamu bahagarariye abandi, gukangurira abo bayobora kwirinda ibyaha muri rusange, by’umwihariko ubutagondwa burimo kugaragara hamwe na hamwe.

IP Karegeya yabwiye aba bayobozi ati:"Uko isi irushaho gutera imbere, ni ko n’ibyaha birushaho kwiyongera, kandi bamwe mu babikora bifashisha ikoranabuhanga.Ni yo mpamvu buri wese agomba kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa byose binyuranije n’amategeko."

Avuga ku ruhare rw’abo mu kubumbatira umutekano, IP Karegeya yagize ati " Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye. Nk’abayobozi mu idini , mukwiye gufata iya mbere mu kuwusigasira; murwanya ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko, kandi mukangurira abo muyobora kujya mu murongo igihugu kibifuzamo."

Yakomeje agira ati:"Iyo ushaka gutera imbere biruseho ugomba gusigasira ibyagezweho. Kugira ngo ibyo bigerweho, buri wese arasabwa kugira uruhare mu kurwanya ibyaha atanga amakuru yatuma birwanywa, ndetse yatuma hafatwa ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora. Ubutagondwa bugenda bugaragara muri bamwe mu bayoboke banyu, mukwiye gufata iya mbere mu kuburwanya, natwe nk’abashinzwe umutekano , ntituzareka bagira ubuhumekero muri iki gihugu."

Yongeyeho ko byose bitashoboka hatabayeho ubufatanye bw’inzego zirebwa n’iki kibazo, harimo abayobozi mu idini ya Isilamu, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Umuyobozi w’iri dini mu Ntara y’Iburengerazuba , Sheikh Hamad Iyakaremye yasabye aba bayobozi mu idini ya Isilamu kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu, kandi bakagira uruhare mu bikorwa byose bijyanye n’umutekano n’iterambere ry’abo bayobora n’iry’abandi banyarwanda.

Yagize ati:" Tugomba kugira uruhare mu mutekano n’iterambere by’u Rwanda, kandi tukirinda ikintu cyose cyagaragara nk’icyasha ku bayisilamu duhagarariye."

Inama yasojwe abakuriye imisigiti y’abayisilamu muri aka karere biyemeje kuzagirana inama n’urubyiruko rw’abayisilamu mu ntangiro z’ukwezi kw’Ukwakira uyu mwaka, bakabakangurira kugira uruhare mu gukumira ibyaha bitandukanye birimo abashobora gukoresha izina ry’idini yabo mu bikorwa bibi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo