Ni ryari Umupolisi yemerewe kurasa umuntu akoresheje imbunda?

11

Mu ijoro rya tariki ya 30 Ukuboza 2016, Polisi yigihugu yatangaje amakuru y’umunyamategeko Nzamwita Toy warashwe ubwo imodoka ye yahagarikwaga n’abashinzwe umutekano akabyanga ahubwo agashaka kubagonga, bikaba ngombwa ko bitabaza imbunda, araraswa arapfa.

Mu gicuku cya tariki 4 Mata, Bizumukiza Ildephonse, umushoferi w’imodoka yari yaje gupakira ibyibwaga mu iduka iri ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge yararashwe arapfa ubwo yageragezaga kwaka imbunda umupolisi wari uje kuburizamo ubwo bujura.

Kuwa Kane w’iki cyumweru Mahoro Jean Bosco wo mu murenge wa Kamembe yarasiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, ubwo yageragezaga gutoroka.

Uyu musore yarashwe nyuma y’umunsi umunsi atawe muri yombi kubera icyaha yari akurikiranyweho cyo gutema umu-Dasso wari uje gusenya inzu yubatse mu buryo butubahirije amategeko.

Ntabwo iraswa ry’abo bantu rikunze kuvugwaho rumwe.Hari abavuga ko umupolisi aba akwiye kurasa ahandi hatari mu cyico, Polisi yo igatangaza ko akenshi umupolisi ajya gufata umwanzuro wo kurasa iyo nta yandi mahitamo asigaranye.

Nk’uherutse kuraswa i Rusizi we umuryango we wavugaga ko utumva impamvu yarashwe, dore ko uvuga ko yari yarashwe mu mugongo aho kuraswa ahandi.

Ni ryari umupolisi yemerwe gukoresha imbunda?

Twifashishije itegeko n°46/2010 ryo kuwa 14/12/2010 rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Polisi y’ u Rwanda , Ingingo ya 38 ivuga ku ikoreshwa ry’imbunda, isobanura ko Polisi y’u Rwanda yihatira kurangiza inshingano zayo idakoresheje imbunda.

Icyakora ngo bishobora kuba ngombwa ko umupolisi yitabaza imbunda igihe ubundi buryo bukoresheje imbaraga bwananiranye ; igihe (umupolisi) agiriwe urugomo cyangwa rugiriwe abandi igihe nta bundi buryo bwakoreshwa; iyo adashobora kurwana mu bundi buryo ku bantu cyangwa ibintu ashinzwe kurinda iyo arwana n’abantu bitwaje intwaro.

Umupolisi kandi ashobora gukoresha imbunda igihe agomba gufata abantu bagaragayeho kuba ba ruharwa mu bugizi bwa nabi cyangwa abandi bantu bitwaje intwaro.

Polisi yakunze gutangaza ko umupolisi bigaragaye ko yarashe umuntu binyuranyije n’amategeko abihanirwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 11

  1. kuba umupolisi yarasa sikibazo mugihe icyo yarashe kigaragara gifite nimpamvu,ahubwo mbona uwahushije ariwe wahanwa kuko aba atarazingatiye amasomo

  2. nange mbaye ndi umupolice ntanarimwe narasa ahatari mucyico. niba ugiye kurasa ugomba guhamya wahusha ahubwo ugahanwa. so nkeka barigishijwe kurasa bagahamya batarigishijwe kurasa NGO bahushe

  3. Ngo Nubu Swa Bya Police? Gereranya Noneho Kuzumva Umupolisi Yatswe Imbunda Kandi Afitemo Amasasu Akaraswa Ariwe Byavugwahe Ra! Ndibaza Ko Ntamupolisi Wapfa Kurasa Umuntu Hatabayeho Gushyamirwa Kabisa!

  4. Ubwose iyo police irashe umuntu urimo amapingu ngo yagerageje kwirukanka.ubundi ngo yahagaritse imodoka ngo uyitwaye yanga guhagarara hanyuma police akarasa agahamya mu cyico kurusha sniper.buriya iyo police isobanura ngo niyo mpahitamo yari asigaye baba bazi ko abantu babyumva ari injinji. Gusa bwa bunyamwuga mutubwira

  5. wowe uvugako ari ubuswa bwa Police, wigeze ubaho ushinzwe umutekano mumudugudu nibura? iyo udakora akazi,ntukigishe uko gakorwa

  6. rwose ibyo wanditse nukuri niba hari polic yagiswa niyacu bo baziko gukanga abanu ariko gukomera kko usanga banavuga nabi kd biyinagizako umunu wese ashobora kuba umupoloc naho kurasa byo namakosa reka bajye bavugako abanyarwanda twicana kko nabaturinda baratwica ubundi polic ikabesya tu ngo bamwambuye imbunda warasa gute umunu se murwanira imbunda haha haha haha

  7. Iyo urashe ugomba guhamya icyo urashe kandi neza kuko nta muntu wize kurasa bigishije guhusha mu gihe afashe icyemezo,

  8. Iyo urashe ugomba guhamya icyo urashe kandi neza kuko nta muntu wize kurasa bigishije guhusha mu gihe afashe icyemezo,

  9. Iyo urashe ugomba guhamya icyo urashe kandi neza kuko nta muntu wize kurasa bigishije guhusha mu gihe afashe icyemezo,

  10. 1 | 2

Tanga Igitekerezo