Ngororero: yagwiriwe n’ikirombe nyuma yo kwitwikira ijoro agacukura amabuye y’agaciro

1

Mu ijoro ryo ku itariki ya 1 Nyakanga 2016 mu karere ka Ngororero uwitwa Maniraguha Vincent ufite imyaka 24 y’amavuko yagwiriwe n’itaka ubwo yarimo acukura Colta mu buryo bunyuranije n’amategeko mu kirombe cyafunzwe kiri mu kagari ka Bijyojyo, ho mu murenge wa Ndaro; hanyuma aza kuvanwamo yapfuye.

Ibi byatumye Polisi y’u Rwanda yongera kwihanangiriza abantu bitwikira ijoro bagakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Mu butumwa bwe, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa yagize ati," Gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko byangiza ibidukikije, kandi kwangirika kwabyo bigira ingaruka mbi ku rusobe rw’ibinyabuzima."

Yakomeje agira ati," Inkangu, imyuzure, itemba ry’ubutaka, n’isuri biri mu biterwa n’ubucukuzi bwayo butubahirije amategeko. Ibi biza byangiza ibintu bitandukanye, bikomeretsa abantu, ndetse rimwe na rimwe bihitana bamwe nk’uko byagenze kuri uriya. Abantu bakwiye rero kwirinda ibikorwa byose byangiza ibidukikije, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’ababikora."

SSP Gasangwa yibukije ko kugira ngo umuntu acukure amabuye y’agaciro agomba kubisabira uburenganzira mu nzego zibishinzwe, kandi ko agomba gutangira iyo mirimo ari uko amaze kubuhabwa.

Yasabye abacukura amabuye y’agaciro gushyiraho ingamba zo gukumira impanuka zikomoka kuri iyi mirimo.

Mu rwego rwo gufatanya n’izindi nzego kurengera ibidukikije, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije n’ibyaha bibikomokaho (Environmental Protection Unit-EPU).

Mu byo karwanya harimo uburobyi bw’amafi butemewe n’amategeko cyangwa budatunganye, guhumanya ikirere n’amazi , n’ibyaha ndengamipaka bijyanye no kwangiza ibidukikije.

Itegeko rirebana n’ibihano bijyanye no kwangiza ibidukikije nomero 04/2005 ryo ku wa 8/4/2005 mu ngingo yaryo ya 109, rihanishwa kuva ku bihumbi cumi by’amafaranga y’u Rwanda kugeza ku bihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda, hakurikijwe amabwiriza yagenwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha,umuntu wese utwika imyanda yo mu rugo, ibiyorero, amapine, parasitike, ufite imodoka itera imyotsi, unywera itabi mu ruhame n’ahandi hantu hateranira abantu benshi.

Ku buryo bw’umwihariko, Polisi y’u Rwanda imaze gutera ibiti kuri hegitari zisaga 400 mu bice bitandukanye by’igihugu.

Polisi y’u Rwanda kandi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA).

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo