Ngororero: Banki y’abaturage yacucuwe akayabo n’umukozi wayo

6

Kuri uyu wa mbere tariki 20 Kamena 2016, ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Banki y’abaturage ya Ngororero iherereye mu kagari ka Gatega, mu murenge wa Hindiro, mu karere ka Ngororero yaba yibwe amafaranga atari make n’uwari umukozi wayo (Cashier).

Nkuko amakuru agera kuri Makuruki.rw abivuga, aravuga ko umukozi w’iyi Banki witwa Habyarimana Jean d’Amour ngo yaba ari we watwaye aya mafaranga ku cyumweru tariki ya 19 Kamena 2016, nyuma yo kuza ngo agafungura Banki ubundi akayapakira mu gikapu ubundi ngo akigendera.

Uyu mugabo ngo yaba yarasigiwe urufunguzo rwa Banki n’umuyobozi wayo (Gerante) witwa Uwamahoro Console ku munsi wo ku wa gatanu bagomba kugaruka gukora ku wa gatandatu. Gusa ngo Uwamahoro we ku wa gatandatu ntiyigeze agaragara ku kazi ari na bwo bikekwa ko ngo Habyarimana yaba yaracuriye umugambi wo kuyiba bitewe n’uko ngo uwo mugenzi we atari ahari.

Habyarimana ngo yagarutse ku munsi wo kucyumweru maze ngo yinjira muri Banki nk’ibisanzwe, ari nabwo ngo yafunguraga umutamenwa maze ngo apakira amafaranga yari arimo arajyana, aho bivugwa ko ngo ashobora kuba yaratwaye akayabo ka Miliyoni zikabakaba 15 z’amanyarwanda.

Mu kugera ku kazi ku munsi wo ku wa mbere Tariki 20 Kamena 2016 ngo bategereje Habyarimana ku kazi baraheba, ari na bwo ngo barebaga mu mutamenwa basanga amafaranga yose ntayarimo, maze ngo Uwamahoro ahita atanga amakuru kiri polisi ikorera muri aka karere.

Gusa nyuma yo gutanga amakuru ku nzego z’umutekano, Uwamahoro Console ngo nawe yahise akuraho numero ye ya Telefone ndetse aranahunga kuburyo na n’ubu ngo atarabasha kuboneka kimwe na Habyarimana.

Aya makuru y’iyibwa rya Banki y’abaturage ishami rya Ngororero, yemejwe n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Ngororero, SSP Marc Gasangwa wabwiye Makuruki.rw ko amakuru y’iyibwa ry’iyi Banki bayamenye kuri uyu wa mbere bayabwiwe n’umuyobozi wayo Uwamahoro Console na we wahise aburirwa irengero.

Yagize ati:” Ni byo amakuru twayamenye ejo ku wa mbere, birakekwa ko Habyarimana Jean d’Amour ari we wayajyanye, yari Caissier, noneho Uwamahoro Console wari Gerante (Umuyobozi w’iri shami) atanga amakuru ariko na we ntaraboneka, niba yagize ubwoba ntabwo turabimenya.”

Uyu muyobozi yavuze ko batangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’uku kwibwa kw’iyi Banki ndetse no kugira ngo ababa barayibye batabwe muri yombi.

Yavuze kandi banatangiye iperereza bafatanyije n’abashinzwe kugenzura iyi Banki kugira ngo hamenyekane umubare nyawo w’amafaranga iyi Banki yaba yibwe.

Iyi Banki yibwe nyuma y’aho mu mpera z’ukwezi gushize Banki Agaseke ishami rya Rubavu naryo ryibwe n’abantu akayabo k’amafaranga Miliyobi 53 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

Tanga Igitekerezo