Ngoma: Umukozi w’ikigo nderabuzima yarashwe arapfa

3

Umukozi w’ikigo nderabuzima cya Nyange yaraye yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana ari na byo byatumye inzego z’umutekano zibyukira mu nama n’abaturage b’umurenge wa Mugesera ngo hamenyekane impamvu y’iri raswa .

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 04 rishyira kuwa mbere tariki 05 Nzeri, ni bwo umukozi w’ikigo nderabuzima cya Nyange umurenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma yaraye yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana.

Amakuru atugeraho aravuga ko uyu mukozi warashwe yitwaga Maniriho Christian akaba yari umukozi mu isuzumiro (laboratoire) ry’ikigo nderabuzima cya Nyange akaba yishwe saa tatu z’ijoro arashwe isasu mu gituza, bikaba byabereye mu gasantire (center) ka Nyange.

Mbere yo kwicwa, ngo nyakwigendera yari mu kabari ari kumwe n’abo bakorana ku kigo nderabuzima cya Nyange.

Mu kiganiro kigufi MAKURUKI yagiranye n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yemeje iby’aya makuru gusa avuga ko bagiye gukora inama y’abashinzwe umutekano n’abaturage b’umurenge wa Mugesera kugira ngo bamenye icyateye iraswa ry’uyu mukozi.

IP Kayigi akaba yavuze ko nyuma y’iyi nama bari butangaze amakuru y’ibanze ku iraswa ry’uyu mukozi.

Maniriho Christian akimara kuraswa yahise ajyanwa mu bitaro by’ikigo nderabuzima gusa akaba yaje gushiramo umwuka.

MAKURUKI irakomeza kubakurikiranira byinshi kuri iyi nkuru .

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Imana imwakire .Ariko ubu uwamwishe yiteranije. Niki KO twese dusoza ubuzima dupfuye!Police ikorere iperereza ryimbitse .

Tanga Igitekerezo