Ngoma: Gitifu w’akagari yafatanywe ibendera ry’igihugu arijyanye mu rugo

3

Habiyaremye Joseph, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gituza, mu Murenge wa Rukumberi, mu Karere ka Ngoma yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano yururutsa ibendera ry’u Rwanda ryo ku biro by’akagari.

Uyu muyobozi ngo yafashwe n’abari baraye irondo mu joro ryakeye bahita bamushyikiriza polisi y’u Rwanda ikorera muri ako gace.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yatangarije Makuruki.rw ko uyu muyobozi yafashwe mu masaha ya saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa 12 Nyakanga 2016, ajyanye iri bendera mu rugo, aho yavugaga ko ngo yabikoze kugira ngo arebe ko irondo rye rikora neza.

Yagize ati: “Nibyo baraye bamufashe ariko turi gukora iperereza ngo turebe yururutsa iryo darapo akarijyana mu rugo niba hari ikintu kibi yari agendereye, ariko abanyerondo bo batabaje bavuga ko bamufashe yibye idarapo, we agasobanura ko ari uburyo bwo kugira ngo yereke irondo ko ridakora neza uko abishaka, ko yagiraga ngo arebe niba ejo bazabasha kemenya aho iryo darapo ryarengeye. Ni ipererza turi gukora kugira ngo tumenye niba nta kibi cyari kibyihishe inyuma.”

Guga IP Kayigi yavuze ko batamuhamya icyaha ko yabikoze abigambiriye uretse kurindira ibizava mu iperereza batangiye gukora.

Kugeza ubu Habiyaremye akaba afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Sake mu gihe iperereza rigikomeje.

Ntibyari bisanzwe ko umuyobozi atabwa muri yombi yururukije ibendera ry’igihugu, uretse rimwe na rimwe abaturage bagiye bafatwa bakekwaho gukora iki gikorwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. ntabwo nemeranya nawe,ibyo avuga sibyo.nimba aricyo yaragamije afite abandi bayobozi bakorana,yagombaga kujyana nabo bakazamubera abagabo cg akandikira ubuyobozi bumukuriye bakamwemerera,nimba ataribyo ni ukuryiba nadahanwa bazaba bamuretse kubushake bwabo.kandi ntibakiyemere kandi ntamategeko bazi.uwamumpa ngo muhane.

  2. None atari amahano se ninde muturage wemerewe kururutsa idalapo ry igihugu? Uwo muyobozi mpamya neza ko nawe atabyemerewe;abazwe neza hari iyindi mpamvu yabimuteye.

  3. Mwiriwe honeza!nibakurikirane uy,umuyobozi neza nonese kuki yabonye irondorye ridakora neza ntarihane ko aricyo amategeko aberaho, agahitamo kurimanura . keretse niba nta Itegeko rihana umuntu wishe akazi yapanzwe , mudukurikiranire , Murakoze

Tanga Igitekerezo