Kwamamaza

UMUTEKANO

Musanze:Umugororwa yishwe arashwe

Yanditswe

kuya

na

Editor
Musanze:Umugororwa yishwe arashwe

Umugororwa witwa Niyitegeka Emmanuel ukomoka mu karere ka Gakenke yishwe arashwe n’abacungagereza ubwo yageragezaga gutoroka gereza ya Musanze yari afungiyemo.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Werurwe 2017. Uyu Niyitegeka warashwe yari yarakatiwe igihano cyo gufungwa umwaka umwe n’amezi atandatu azira kwangiza imyaka ku bushake.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa CIP Sengabo Hilary yasabye abagororwa kwirinda gutoroka anakangu
rira abafite ababo bafunzwe kubakangurira kwirinda gutoroka amagereza.

Ubusanzwe iyo umugororwa atorotse agafatwa akatirwa n’inkiko igifungo cy’amezi atandatu cyiyongera ku gihe yari asanzwe yarakatiwe.

Niyitegeka yari akiri muto kuko yavutse mu 1991 akaba yari amaze amezi atatu gusa afunze. Ibi ni byo Sengabo yahereyeho asaba abantu abafunze kwihangana bakarangiza ibihano byabo aho gutoroka kuko gutoroka rimwe na rimwe bibaviramo kubura ubuzima bwabo bakaba biteshejeamahirwe yabo banayatesheje imiryango n’igihugu muri rusange.

IBITEKEREZO

  • Niyonsenga Jeremie Yanditse:

    Mugihe hari byaba twkoze tukabihanirwa tugomba kwemere ibihano tukabikora kdi tukabirangiza kuko nawe bahana bamuhohoteye buriwese azira icyo yakoze

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza