Kwamamaza

UMUTEKANO

Musanze: Ibiyobyabwenge bifite agaciro ka Miliyoni zisaga 10 byangijwe

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Musanze: Ibiyobyabwenge bifite agaciro ka Miliyoni zisaga 10 byangijwe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze ifatanyije n’inzego zitandukanye bangije ibiyobyabwenge binyuranye birimo urumogi, kanyanga, inzoga zitemewe zo mu masashi, amavuta yangiza uruhu n’ibindi. Ibi biyobyabwenge byangirijwe kuri Sitasiyo za Polisi y’u Rwanda zitandukanye zo muri aka karere, ku itariki ya 23 Kamena.

Ibi biyobyabwenge byose byangijwe, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 10,115,800. Uwo muhango wo kubyangiza witabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, iz’umutekano,ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye muri aka karere ndetse n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, ubwo yagezaga ubutumwa ku baturage bwo kubyirinda yagize ati:” nta terambere ry’umunywi w’ibiyobyabwenge, kuko adakora kandi ibyakabaye bimuteza imbere abipfusha ubusa, abigura ibimwangiriza ubuzima”. IP Gasasira yavuze ko ibyo biyobyabwenge byafatiwe mu mikwabu ya Polisi y’u Rwanda, yakozwe hirya no hino muri aka karere mu rwego rwo kubirwanya, guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yakomeje ashima ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha agira ati:”Ubufatanye nibwo bwatumye hafatwa ibi biyobyabwenge ndetse ababifatiwemo bashyikirijwe inzego z’ubutabera. Turifuza ko iyi mikoranire myiza yakomeza”.

Yasoje asaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge agira ati:” kunywa, gucuruza no gutunda ibiyobyabwenge, binyuranyije n’amategeko ndetse ababifatiwemo bahabwa ibihano birimo no gufungwa kugera ku myaka itanu nk’uko bikubiye mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 594”.

IBITEKEREZO

  • KING NGANGO Yanditse:

    NTIMUKANDIKE,NGO BYANJYIJWE,HANJYIZWA,IBIFITE,AKAMARO,NTAMUMARO, WIBIYOBYUBWENGE

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza