Musanze:Gen Kabarebe yasabye abofisiye basoje amasomo guteza imbere Afurika mu by’umutekano

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe yasabye abofisiye bakuru basoje amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare i Musanze, gukoresha ubumenyi bahawe bagateza umugabane wa Afurika imbere mu bijyanye n’umutekano.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, ubwo yitabiraga umuhango wo guha impamyabumenyi abasirikari bakuru 46 bari bamaze umwaka bahabwa amasomo mu ishuri rikuru rya Gisirikare.

Abo basirikare bahabwaga amasomo ku bumenyi bwo gusesengura no guhanahana amakuru, indangagaciro ndetse n’ubumenyi bwa kinyamwuga mu gisirikare.

Abasirikare 27 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bugeni n’umutekano, naho 13 bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’umutekano.

Gen Kabarebe yasabye abo basirikare baturuka mu bihugu 11 bya Afurika, gukoresha ubumenyi bahawe bashakira ibisubizo ibibazo by’umutekano bihari.

Yagize ati "Amasomo mwahawe, yabahaye ubumenyi mu gusesengura, gutegura ndetse no guhanahana amakuru kugirango mugire ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bihari."

Yakomeje avuga ko mu minsi mike abo barangije amasomo bazaba bahawe imyanya itandukanye mu ngabo z’ibihugu baturukamo, abasaba kubyaza umusaruro amasomo bahawe bakageza Afurika ku rundi rwego rw’umutekano.

Ati "Nk’abagaba b’ingabo, muzasabwa gushikama no gufata imyanzuro muhagazeho kugirango mugire amahitamo akomeye mufata ahindura uko ibintu bimeze.Ndabasaba kurenga uburyo ibintu byakorwaga, ahubwo mushake ibyangombwa bikenewe kugirango Afurika igere ku rundi rwego."

Gen Kabarebe yijeje ko ishuri rikuru rya gisirikare rizakomeza gutanga umusanzu waryo mu iterambere ry’igihugu, ubusugire n’igitinyiro cy’u Rwanda na Afurika.

Maj Gen JB Kazura, Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Gisirikare yavuze ko mu myaka itanu rimaze, ryahaye impamyabumenyi abofisiye bakuru 228 harimo 47 b’abanyamahanga, n’abofisiye bato 323 .

Muri 46 bahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Gatanu, harimo 27 bo mu gisirikare cy’u Rwanda, 2 bo muri Polisi y’u Rwanda na 17 b’abanyamahanga barimo aba Ethiopia (2), Ghana (1), Kenya (2), Malawi (2), Nigeria (1), Senegal (1), South Sudan (2), Tanzania (2),Uganda (2) and Zambia (2).

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo