Musanze: Bane baheze mu kirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro rwihishwa

3

Aho binjirira bajya muri iki kirombe/ Photo: Igihe

Abagabo bane bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Musanze, mu kagari ka Cyabagarura, baheze mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro, aho bikekwa ko baba bapfiriyemo bishwe no kubura umwuka bitewe n’umwotsi uzamukamo.

Amakuru y’uko aba bagabo baba baheze muri iki kirombe ngo yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Kanama 2016, nyuma y’uko bamwe mu baturage bari bagiyemo bazitiwe n’umwotsi mwinshi wasohokagamo kuko ngo bajya kwinjiramo bajyanyemo imifuka ibiri y’amakara ndetse na lisansi mu rwego rwo kubanza gutwika urutare ngo babashe kurumena.

Abaheze muri iki kirombe ni Nzigiyimana Sixbert w’imyaka 38 wari umukoresha wabo, Kamanzi Jean de Dieu w’imyaka 25, Mbarushimana w’imyaka 20 na Nambajimana Calliope w’imyaka 25.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko ku ikubitiro ngo muri iki kirombe hari hinjiyemo abantu batanu gusa ngo babiri ni bo babashije kuvamo abandi batatu baheramo.

Uwamariya Marie Claire, umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage aganira na Makuruki.rw yagize ati: “Mu by’ukuri abari bagiyemo bigitangira bari abantu batanu, batatu barimo n’umushefu (chef) witwaga ko ari we wabahembaga, ngo bigira hirya babwira babiri ko baba basigaye, abo babiri rero mu by’ukuri baje gutegereza ko abo bari barimo n’ugomba kubahemba bagaruka barababura, gusa bose bari munsi muri icyo kirombe. “

Uyu muyobozi yavuze ko abo bagabo uko ari babiri ngo bumvise inzara ibishe bajya kureba uwagombaga kubahemba ngo bajye gushaka icyo kurya, ariko ngo bagera imbere gato bakazibirwa n’umwotsi mwinshi wari urimo ubundi basubira inyuma birukanka bajya gutabaza.

Nyuma yo gutabaza ngo haje itsinda ry’abaturage 9 baje gutabara abo bari bahezemo gusa ngo ku bw’amahirwe make umwe muri aba ngo nawe yagiyemo ntiyagaruka.

Visi Meya Uwamariya yavuze ko abo bantu bose bakiri hasi mu kirombe, gusa ngo bagerageje kugira ubutabazi batanga bafatanyije n’inzego z’umutekano ariko ngo ubushobozi buba buke bityo ngo hakaba hategejwe ubundi bufasha bwisumbuye kugira ngo abo bantu babashe gukurwamo.

Yagize ati: “Mu by’ukuri abo bantu baracyarimo, twagerageje nk’inzego turahahurira kugira ngo turebe icyo twakora yaba polisi, ikibazo gihari ni uko kwinjira mu rutare ari umwobo muto, ni ahantu hinjiragamo umuntu umwe yirambuye, biriya bikoresho polisi ikoresha yinjira ahantu nkaho birasaba ubundi butabazi burenze urwego rw’akarere ariko inzego zose zabimenye turi gushaka uburyo twabatabara.”

Uyu mugabo [Nzigiyimana] wacukurishaga aba bantu muri iki kirombe bivugwa ko aturuka mu karere ka Ruhango, ngo yari afite ibyamgombwa byo gucukura amabuye y’agaciro, gusa ngo byari byararangije igihe byatumye arinda kwitwikira ijoro kugira ngo abashe kuyacukura rwihishwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwasabye abaturage b’aka karere kujya batangira amakuru ku gihe y’ibyo baba babona byahungabanya umutekano ndetse no kutajya bashukishwa amafaranga y’intica ntikize abagusha mu kaga.

Kugeza ubu ngo abaturage begereye iki kirombe babujijwe kucyegera kugira ngo hatagira undi muntu waba yaburiramo ubuzima.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo